00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tumukunde wari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa yajuririye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 October 2024 saa 12:09
Yasuwe :

Tumukunde Epiphanie uzwi nka Kabebe yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherutse kumufatira cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mugore watawe muri yombi muri Kanama 2024, nyuma y’uko inzego z’umutekano zimenye ko afite akabyiniro kabyiniramo abantu bambaye ubusa buri buri, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, icy’iyezandonke ndetse n’icyo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Ku wa 27 Nzeri 2024, Tumukunde yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo icyakora ku wa 1 Ukwakira 2024 aza kujuririra iki cyemezo.

Tumukunde niwe nyiri akabari kabarizwaga i Remera kari kamaze kubaka izina ryo kubyiniramo inkumi zambaye ubusa buri buri, icyakora nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zibimenye zahise zimuta muri yombi nako karafungwa.

Guhera ku wa 23 Kanama 2024 dosiye ya Tumukunde yari yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iperereza ry’ibanze ryasanze mu bakobwa bakoraga muri aka kabari yaba ababyinagamo n’abatangagamo ibyo kunywa nta n’umwe wabaga wemerewe kwivuganira n’umukiliya mu gihe baba bakeneye gusambana.

Umukiliya wifuzaga umukobwa wo muri aka kabari yasabwaga guca kuri nyirako bakumvikana igiciro hanyuma we akaza kugenera umukobwa uri busambanywe amake ku yo yakiriye.

Muri aka kabyiniro abakobwa bambaye ubusa buri buri babaga babyinira abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .