Nel Ngabo agishyira hanze aya mafoto yaherekesheje utumenyetso tw’umutima, benshi bayasamiye hejuru bibaza niba koko aba bombi basigaye bakundana.
Mu gushaka kumenya amakuru ku mubano wa Nel Ngabo n’iyi nkumi isanzwe ikora ibijyanye n’ubusizi akabarizwa mu ‘Ibyanzu’ byashinzwe na Rumaga Junior, uyu musore usanzwe abarizwa muri KINA Music yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane amakuru y’uko bakundana.
Maze mu kiganiro kigufi twagiranye agira ati “Ni umuntu wanjye kuva kera, nakubwira ko byibuza tumaranye imyaka itanu.”
Bibaye ari urukundo, baba barakundanye uyu muhanzi agitangira umuziki cyane ko awumazemo imyaka itandatu.
Ni mu gihe ariko ari ubwa mbere Nel Ngabo avuzwe mu nkuru z’urukundo kuko atari yarigeze azivugwaho kuva yakwinjira mu muziki.
Nel Ngabo aciye amarenga y’urukundo n’iyi nkumi mu gihe mu minsi mike ishize yasohoye indirimbo ebyiri icya rimwe zirimo iyo yise ‘Si’ ndetse na ‘Best Friend’ zikaba zibimburiye album yakoranye na Platini izajya hanze muri Kamena 2025.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!