Inkuru yo kwibaruka kwa Tuma Basa yakiriwe neza n’ibyamamare mu muziki w’Isi ndetse Dj Khaled ni umwe mu bamushimiye ku ntambwe yateye.
Tuma Basa yashyize ubutumwa ku rukuta rwa Instagram agaragaza ko umugore we yibarutse umwana wabo wa mbere yise Ermias Nile Basaninyenzi. Yavuze ko ‘umugore we n’umwana bameze neza nta kibazo’.
Inshuti ze zirimo na Dj Khaled zamushimiye ku bw’indi ntambwe yateye. Usibye uyu muhanzi w’icyamamare muri Amerika, Tuma Basa yagaragarijwe ibyishimo na benshi bo muri Afurika barimo AY wo muri Tanzania, Darey wo muri Nigeria n’abandi benshi barimo n’Abanyarwanda nka The Ben na K8 Kavuyo.
Muri Nyakanga 2019 Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi we mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi b’inshuti z’imiryango yombi, barimo umuhanzikazi Sey Shay wo muri Nigeria n’abandi bashoramari mu bya muzika.
Uyu muhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda. Abo mu muryango w’umukobwa batabashaga kumva Ikinyarwanda, bari bambaye utwuma mu matwi tubafasha kumva neza ibirimo kuvugwa hifashishijwe abasemuzi.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo aba bombi bakoze ubukwe, bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu ayobora Ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P.Diddy.
Umugore we ni umucuruzi ukomeye, afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!