Tukowote ari mu bakinyi ba sinema babimazemo igihe cyane ko yatangiye uyu mwuga mu 2008, bisobanuye ko ubu yujuje imyaka 17 akina filime.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Tukowote yahishuye ko byibuza kugeza magingo aya amaze gukina muri filime 161 cyane ko kuva yatangira gukina iyo akinnyemo yose ayandika.
Ati “Kimwe mu bintu bibazo tugira ni uko tudakunze kwandika, usanga ibintu byacu nta nyandiko wabisangamo nyamara tuba twakoze. Njye rero kuva natangira gukina buri filime nkinnyemo ndayandika.”
Uyu mugabo w’imyaka 53 yavuze ko yinjiye muri sinema nyuma yo gutangira gukunda filime akiri umwana muto.
Ati “Njye navukiye i Bukavu, ni naho nakuriye nubwo twaje gutaha mu Rwanda nyuma. Hariya rero hari ukuntu hubatswe ibyumba berekaniragamo filime cyera ku buryo wasangaga umuntu yiba ibiceri mu rugo kugira ngo ajye kuzireba. Aho rero niho nakuye urukundo rw’ibyo nkora uyu munsi.”
Uyu mugabo watangiye gukina filime afite imyaka 36, yavuze ko yabitangiye adashyigikiwe n’abo mu muryango we batahise babyishimira cyane ko uyu mwuga wari utaratangira gutanga umugati ku bawukoraga.
Icyakora nubwo mu rugo bamucaga intege bahamya ko ibyo yari agiyemo ari iby’abana, urukundo rwa sinema yari yarakuranye rwatumye yemera kubikora ndetse abinambaho kugeza ubwo uyu munsi ariko kazi kamutunze kandi akaba ari umwe mu bagezweho mu Rwanda.
Uyu mugabo watangiriye kuri filime ‘Igitambo’, uretse ‘Bamenya’ yatumye yamamara, muri iyi minsi ya vuba ari kugaragara mu zindi zamenyakanye cyane nka ‘My heart’, ‘The Bishop’, ‘Kaliza wa Kalisa’ n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!