Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba afite gahunda yo gushinga urugo.
Ati “Njye mfite ukuntu ntegura ibintu byanjye n’igihe cy’ubukwe bwanjye kirapanze. Uyu mwaka urarangira mutangiye kubona ibimenyetso by’ubukwe bwanjye nubwo nta gitutu mfite.”
Ku rundi ruhande, uyu mugabo agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.
Abajijwe icyo bapfuye, yavuze ko byatewe n’uko uwo bari bagiye kubana yari asanzwe aba mu Birwa bya Seychelles.
Ati “Byapfuye kuko hari ibintu nagombaga kujya gukorera muri Seychelles birangira byanze. Ntabwo nari kwimukirayo nta kintu nzakorayo kandi ntabwo yari kuza i Kigali. Byaranze rero ndabireka mpitamo gushaka undi.”
Avuga ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha ndetse ko mu mpera z’uyu abantu bazaba batangiye kubona ibimenyetso.
Icyakora nubwo yari afite igitutu cy’umuryango we, ahamya ko yirinze kukigenderaho ahubwo akabanza gushyira gahunda ze ku murongo kugira ngo akore ubukwe bufite gahunda ihamye.
Ku rundi ruhande Tukowote avuga ko hari imyaka yageze yajya ajya gusura bakuru be agasanga bateguye amatovu yo kumukubita ngo barebe ko yatinyuka agashaka umugore.
Ati “Hari nubwo nagiye gusura abavandimwe nsanga bateguye ibitovu ngo bankubite barebe ko natinyuka ngashaka. Mushiki wanjye we ni we ujya anyicaza akambaza ati ese koko uri muzima? Nkamubwira nti erega nzakwemeza ko ndi muzima.”
Yatanze urugero rw’umunsi mushiki we yigeze kumutumira amutega inkumi, undi ahageze abona ko ari umutego bamuteze ahita yiruka, mushiki we arangije aramubwira ati “Sinakubwiye ko utari muzima?”
Tukowote w’imyaka 52 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera ku 161.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!