00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tugiye kumesera ibyahi mu gikari; abaraperi biseguye ku bafana batanyuzwe mu gitaramo ’Icyumba cya Rap’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 January 2025 saa 10:15
Yasuwe :

Abaraperi batandukanye bakomeje kugaragaza ko guhagarika igitaramo cyari cyiswe “Icyumba cya Rap” bamwe bataririmbye abandi bakabikora huti huti, bitaturutse kuri MA Africa yari yagiteguye, ahubwo ko ari amakosa ya bamwe bageze muri Camp Kigali aho cyagombaga kubera, bakererewe.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025 cyagombaga kuririmbamo abaraperi 13.

Diplomate uri mu baririmbye mbere ntabwo byamubujije kwisegura ku bakunzi ba Hip Hop, batashye bakubita agatoki ku kandi.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ashimira cyane abitabiriye ndetse n’abaraperi bagenzi be akishimira ko igitaramo cyari kubera Canal Olympia n’ubwo cyapfuye, icya Camp Kigali cyabaye.

Ati “Wenda na cyo cyabayemo ibitaragenze neza ariko cyarabaye. Intambwe ku yindi umunsi ku munsi tugenda twivugurura. Imbogamizi zizahoraho ariko ntituzasubira inyuma.Twiyemeje guharanira iterambere rya Hip Hop no kuyambika isura nshya, twibanda kuri mahame arimo ikinyabupfura, ubunyamwuga no gukunda umurimo.Ibyo kugira ngo bigerweho byuzuye kuri twese biracyasaba imbaraga.”

Yavuze ko ababanenga ibyabaye abumva, avuga ko bagiye kwisubiraho. Ati “Abatunenga amakosa yabaye mu gitaramo cyacu cya Camp Kigali turabumva, ariko turimo kubaka cyane. Ukudataramira abafana kwa bamwe muri twe ntibigomba kujya ku bitugu bya MA Africa. Ahubwo icyemezo cyacu ni uko tugiye gufurira ibyahi byacu bisa nabi mu gikari bigacya.Tubasabye gukomeza kudushyigikira no kutugirira icyizere.”

Jay C nawe yunze mu ry’uyu muhanzi agaragaza ko habayeho amakosa kandi abaraperi babonye urukundo, bakaba bagiye kwisubiraho ku buryo amakosa yabayeho atazasubira.

Yavuze ko buri muhanzi yari yahawe igihe agomba kuririmbira, n’amasaha agomba kugira ku rubyiniro ariko bamwe ntibabyubahirize.

Ati “Biturutse ku mpamvu z’uko hari bamwe batubahirije gahunda uko yari yateganyijwe, habayeho impinduka z’uko hari abatararirimbye indirimbo zose uko bari bateganyijwe ndetse hari n’abararirimbye kubera amasaha yabagereyeho,”

“Mfashe uyu ngo nisegure ku bakunzi b’umuziki nyarwanga by’umwihariko Hip Hop, batishimiye imigendekere y’Icyumba cya Rap. Gusa, twishimire ibyakozwe n’ibyo by’agaciro kurusha.”

Ku nshuro ya kabiri, igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyongeye kuzamo kidobya ndetse Itsinda rya Tuff Gang ryari ritegerejwe na benshi kirangira ritabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, nyuma y’icyari cyateguwe ku wa 27 Ukuboza 2024, kikaza guhagarikwa kitabaye kubera imvura nyinshi yaguye.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abaraperi barimo Sky 2, K8 Kavuyo, Diplomate, Riderman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap na Logan Joe.

Ni mu gihe P Fla, Green P na Fireman; bagize itsinda rya Tuff Gang, bo batabashije kuririmba kubera ikibazo cy’amasaha yo gufunga yageze batarajya ku rubyiniro.

Diplomate yavuze ko bagiye kumesera ibyahi mu gikari
Jay C yiseguye ku bakunzi ba Hip Hop batanyuzwe n'uko igitaramo giheruka cyagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .