Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025, ubundi ntabwo cyari icyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Jay Polly, gusa ubwo aba baraperi bari ku ku rubyiniro bagiye basubiramo kenshi ko bari no kuyizihiza.
Ku mpamvu z’uko abakunzi ba Hip Hop batigeze baca iryera Green P babana muri Tuff Gangs, IGIHE yamenye ko ari uko uyu muraperi we amaze iminsi atari mu Rwanda, kuko igitekerezo cyari uko na we yari kuba ahari.
Jay Polly witabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021, iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 38 y’amavuko cyane ko yavutse ku wa 5 Nyakanga 1987.
Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.
Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yari mu itsinda rya Tuff Gang.
Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.
Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere. Kuva iki gihe Jay Polly yagumanye igikundiro mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki, ahagana mu 2014 ni bwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!