00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tristan Thompson yabyaranye n’undi mukobwa nyuma yo gutandukana na Khloé Kardashian

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 03:16
Yasuwe :

Tristan Thompson uzwi mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Boston Celtics, yabyaranye n’undi mukobwa nyuma y’igihe gito atandukanye na Khloé Kardashian.

PageSix yatangaje ko umukobwa bivugwa ko yabyaranye na Tristan ari uwitwa Maralee Nichols usanzwe ari umutoza wihariye mu bijyanye na siporo w’abantu batandukanye.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo uyu mukobwa yagaragaje ko yabyaranye na Tristan umwana w’umuhungu. Yanditse kuri Instagram, ati “Ndi kwiga kwita ku bintu byiza kurusha ibibi. Ibintu birakomeye ubu ariko nziko bizarangira ndetse umwana wanjye w’umuhungu nanjye tukabaho mu buzima bw’umunezero.”

Uyu mukobwa w’imyaka 31 yibarutse nyuma yo kujyana Tristan Thompson wa 30 mu nkiko, asaba ko yajya ahabwa ibihumbi $75 ku kwezi by’indezo.

Tristan asanzwe afite abana babiri barimo uwitwa True ufite imyaka itatu yabyaranye na Khloé Kardashian n’umuhungu w’imyaka ine yabyaranye na Jordan Craig bahoze bakundana nawe.

Nichols yatwise muri Werurwe uyu mwaka ku isabukuru ya Tristan Thompson, icyo gihe uyu musore yari agikundana na Khloé Kardashian.

Mu mpapuro yajyanye mu nkiko yaka indezo hari naho agaragaramo avuga ko Tristan yashatse ko akuramo inda undi akamubera ibamba. Tristan ngo yavuze ko azemera gutanga indezo mu gihe azaba amaze kubona ibisubizo bigaragaza ko ari we se w’umwana.

Muri Kamena nibwo Tristan yatandukanye na Khloé Kardashian.

Khloé Kardashian w’imyaka 36 na Tristan Thompson batandukanye nyuma y’inkuru zo muri Mata uyu mwaka zavugaga ko umukobwa witwa Sydney Chase yaryamanye na Thompson.

Uyu mukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase yavuze ko yaryamanye na Tristan Thompson aza kunyomozwa n’iki cyamamare. Nyuma y’icyo gihe, Sydney Chase yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bwo kumwihanangiriza.

Izi nkuru zakurikiwe n’iz’undi mukobwa witwa Kimberly Alexander na we wavuze ko Tristan yamuteye inda ndetse bakaza kubyarana umwana w’umuhungu, ariko yamaganiwe kure n’abarimo Khloé Kardashian.

Izindi nkuru zavugaga ko Tristan Thompson yajyanye mu birori by’isabukuru ye n’abakobwa batatu bikekwa ko hari umwe muri bo baba baragiranye ibihe byiza; ndetse akaba ashobora kuba ari uyu uherutse guteza ubwega ashaka indezo y’umwana yibarutse w’uyu mukinnyi wa basketball.

Khloé Kardashian na Tristan Thompson muri Gashyantare 2019 bari batandukanye bapfa ko Tristan yari yaciye inyuma umukunzi we ku nshuti magara ya Kylie Jenner yitwa Jordyn Woods, bongera kwiyunga umwaka ushize mu bihe bya guma mu rugo.

Tristan Thompson biravugwa ko yabyaye undi mwana
Tristan Thompson yatangiye gukundana na Khloe Kardashian mu 2016 baza gutandukana barasubirana kugeza ubwo uyu mwaka nabwo bongeye guca ukubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .