Trini Lopez wamamaye mu muziki yishwe na Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Kanama 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Lemon Tree” na “If I Had a Hammer” mu myaka yo mu 1960, ndetse wabaye n’umukinnyi wa filime, yishwe na Coronavirus.

P. David Ebersole wari umaze iminsi akora filime mbarankuru kuri Trini Lopez niwe watangaje iby’urupfu rwe. Yapfiriye mu bitaro bya Desert Regional Medical Center muri California, azize Coronavirus.

Afashijwe na Buddy Holly na Frank Sinatra, Lopez yabaye icyamamare mpuzamahanga, aririmba mu Cyongereza no mu rurimi rwo muri Espagne. Uyu mugabo yanambye ku mazina, ashaka gusigasira umurage wo muri Mexique aho akomoka.

Yigeze kubwira The Dallas Morning News, ati “Nakomeje kugumana izina ryanjye Lopez. Ntewe ishema no kuba Lopez, ntewe ishema no kuba Umunya-Mexique.”

Frank Sinatra yasinyishije Lopez muri Label nyuma yo kumubona aririmba mu kabyiniro ka West Hollywood, baba inshuti bagakunda kugendana cyane Las Vegas na Palm Springs.

Lopez yagaragaye no muri filime zirimo “The Dirty Dozen” n’iy’urwenya yitwa “The Phynx.”

Uyu mugabo yavukiye muri Guanajuato, Mexique ariko iwabo baza kujya kuba muri Amerika, akurira mu Mujyi wa Dallas. Yavuye mu ishuri kubera ubushobozi buke bw’iwabo, aza guhindurirwa ubuzima ubwo se yamuguriraga guitar ya $12 anamwigisha kuyicuranga, nyuma atangira kuririmba mu tubyiniro dukomeye muri Amerika.

Yapfuye hashize iminsi uwitwa Ebersole na Hughes basoje filime mbarankuru imuvugaho yitwa “My Name is Lopez.” Uyu musaza ubundi witwaga Trinidad "Trini" López III yavutse ku wa 15 Gicurasi 1937.

Trini Lopez yitabye Imana ku myaka 83 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .