00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Travis Scott yemeye kwishyura ibizatangwa hashyingurwa abantu umunani bapfiriye mu gitaramo cye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 07:00
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Jacques Bermon Webster II, wamenyekanye nka Travis Scott yatangaje ko agiye gufasha imiryango yabuze abayo biturutse ku gitaramo cye.

Abantu umunani bitabye Imana biturutse ku muvundo w’abafana mu gitaramo cya Travis cyabaye kuwa 5 Ugushyingo 2021.

Mu butumwa abavugizi b’uyu muraperi bashyize hanze, bavuze ko uyu muraperi azakora ibishoboka byose agafasha abagizweho ingaruka n’umuvundo wabaye mu gitaramo cye.

Bugira buti “Intambwe Travis ateganya gutera harimo gufasha abagizweho ingaruka binyuze mu gutanga ubufasha ku bahungabanyijwe n’iki gitaramo kubera kubura ababo no kubafasha gukira ibikomere bagize.”

Abantu umunani nibo bapfiriye muri iki gitaramo mu gihe abarenga 300 bo bahakomerekeye. Byari mu iserukiramuco rya Astroworld Festival ryabereye Houston muri Leta ya Texas uyu muhanzi usanzwe akomoka muri uwo mujyi yaririmbyemo bigizwemo uruhare na Live Nation.

Live Nation yateguye iki gitaramo yihanganishije ababuze ababo n’abandi batewe ihungabana nacyo.

Umuraperi Travis Scott yatangije iserukiramuco rya Astroworld mu 2018. Uyu mwaka hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 50. Nyuma y’igitaramo cye cyateje impagarara muri Amerika, yajyanywe mu nkiko na bamwe mu bari bitabiriye bamuryoza uburangare.

Travis Scott yemeye kwishyura ibizatangwa hashyingurwa abantu umunani bapfiriye mu gitaramo cye
Igitaramo cya Scott cyaguyemo abantu umunani kubera umubyigano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .