00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Travis Barker yarushinze na Kourtney Kardashian

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Umucuranzi w’ingoma w’itsinda Blink-182 rimenyerewe muri Rock, Travis Barker, yarushinze n’umunyamideli Kourtney Kardashian bari bamaze igihe bakundana.

Ni mu birori byabereye mu Mujyi wa Santa Barbara muri California ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’abantu bake gusa TMZ yatangaje ko bateganya ibindi birori bikomeye bizabera mu Butaliyani mu minsi iri imbere.

Basezeranye kubana akaramata nyuma y’aho bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko.

Tariki 17 Ukwakira 2021 Travis Barker yari yambitse impeta y’urukundo Kourtney Kardashian amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Byari nyuma y’amezi icyenda yari ashize bakundana. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Montecito i Califorania.

Kourtney Kardashian w’imyaka 43 na Travis Barker bemeje ko bakundana ku wa 14 Gashyantare 2021 ndetse batangira kugaragarizanya urukundo ku karubanda guhera ubwo.

Travis Barker yabaye inshuti y’umuryango w’Aba-Kardashian imyaka myinshi.

Uyu mugabo w’imyaka 46 asanzwe afite abana barimo Landon Asher w’imyaka 18 na Alabama Luella wa 16 yabyaranye na Shanna Moakler batandukanye mu 2008.

Uyu mugabo kandi yanabanye na Melissa Kennedy kuva mu 2001 kugera mu 2002 ubwo batandukanaga.

Kourtney Kardashian we afite abana batatu barimo Mason Dash ufite imyaka 12, Penelope Scotland ufite imyaka icyenda na Reign Aston w’irindwi bose yabyaranye na Scott Disick bakundanye.

Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu bake gusa hari indi gahunda yo gukora ibirori binini bizabera mu Butaliyani
Travis Barker yari atwaye umugore we mu modoka
Kourtney na Travis Barker basezeraniye mu Mujyi wa Santa Barbara muri California
Basezeranye kubana akaramata
Aba bombi bamaze kwemeza ko barushinze
Akanyamuneza kari kose kuri aba bageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .