Transpoesis yateguye iserukiramuco ry’ubusizi rizahuza Abanyarwanda n’abanyamahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rikomeye rizahuriramo abantu batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga rizaberamo n’amarushanwa azaba afite insanganyamatsiko ivuga ku ngaruka z’ubuhunzi.

Aya marushanwa n’iserukiramuco ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ byose bizabera kuri murandasi. Nta myaka runaka yashyizweho ku bagomba kuyitabira.

Iki gikorwa giteganyijwe kuba ku wa 27-29 Ugushyingo 2020. Kizaba ku bufatanye bwa Goethe Institut, International Refugee Poetry Network na Refugee Poetry Project.

Mustapha Kayitare, uri mu batangije Transpoesis yateguye aya marushanwa yabwiye IGIHE ko bateguye iki gikorwa bagamije guteza imbere impano z’abasizi babarizwa mu buhungiro mu bihugu bitandukanye ariko na none bashaka ko n’abandi banyempano babasha guhimba imivugo ku buhunzi bakwitabira.

Ati “Ni amarushanwa twateguye dushaka ko abantu muri ibi bihe turimo batakomeza kwigunga ahubwo ababishoboye bakora mu nganzo y’ubusizi. Ntabwo twatekereje ku bari mu nkambi zitandukanye cyangwa abandi bari mu buhunzi ahubwo ni amarushanwa yagutse twashatse ko buri wese ufite impano mu busizi yakwitabira.”

Arongera ati “Ni intego ya mbere, ni ukwagura amarushanwa mu busizi nk’uko twari dusanzwe tubikora mu nkambi zitandukanye zitandukanye mu Rwanda ariko noneho twahisemo kubyagura kugira ngo ubutumwa dushaka gutambutsa bugere ku Isi yose.”

Barateganya ko hazitabira abari mu nkambi zitandukanye nka Nyakivare yo muri Uganda n’izindi. Harimo n’abanyeshuri bo muri Zurich mu Busuwisi ndetse n’abo mu Bwongereza bo muri Kaminuza ya Lincoln. Hazaba hari n’irindi tsinda ryitwa Anika ryo muri Kenya.

Kwiyandikisha kuzitabira iri serukiramuco cyangwa se amarushanwa bisaba gufata amashusho y’umuvugo wawe ukoresheje telefoni cyangwa ikindi gikoresho gifata amashusho ukayohereza kuri email: [email protected]

Uwohereza amashusho agomba kuba atarenze iminota irindwi asabwa kwifashisha WeTransfer. Kwiyandikisha bizarangira ku wa 18 Ugushyingo 2020.

Ushaka kumenya byinshi wakanda hano

Mustapha Kayitare uri mu batangije Transpoesis avuga ko iki gikorwa kigamije guteza imbere impano z’abasizi bari mu buhungiro
Dr Andrea Grieder uhagarariye Transpoesis isanzwe ifasha abanyempano mu mivugo
Iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .