00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tracy wahoze muri TNP agiye gutaramira i Kigali mu isura nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 12:39
Yasuwe :

Munyandekwe Mahomet benshi bazi nka Tracy akaba umwe mu bashinze itsinda rya TNP ariko rikaza gusenyuka burundu mu 2017, agiye kongera gutaramira i Kigali mu isura itandukanye n’iyo benshi bari bamuziho.

Uyu musore agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka itanu yimukiye muri Uganda, aho yigiye ibyo kuvanga imiziki ndetse yari amaze igihe anakorera.

Tracy waje kuvamo umu DJ umaze no gukomeza izina mu Mujyi wa Kampala, kuri ubu agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo bise ‘Pool city beats’ kizabera muri M Hotel ku wa 26 Ugushyingo 2022.

Uretse DJ Tracy uzaba ataramira abatuye mu Mujyi wa Kigali, hazaba hari kandi DJ Brian, DJ Diallo, DJ June, DJ RY, DJ Benjah na DJ Lou.

DJ Tracy ni umwe mu basore batatu batangije itsinda rya TNP icyakora aza kurivamo mu 2017 ubwo yari ananiwe kumvikana na Passy Kizito bari basigaranye ari babiri.

Nyuma yo kuva muri TNP, Tracy yagiye kwiga ibyo kuvanga imiziki atangira gucuranga mu tubari dukunzwe mu mujyi wa Kampala.

Tracy agiye kongera gutaramira i Kigali
Tracy yaherukaga gutaramira i Kigali akiri mu itsinda rya TNP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .