00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trace Awards yahaye igihembo Sherrie Silver

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Nyuma y’ibirori byabayemo akajagari ndetse abari bitabiriye bamwe bagataha badahawe ibihembo byabo kuko ibirori bitarangiye, abategura Trace Awards batangiye gutangaza bamwe mu begukanye ibihembo batashye batabizi.

Ibi bihembo byagombaga gutangirwa mu birori byo gusoza Trace Awards and Festival byabereye muri Zanzibar, tariki 26 Gashyantare 2025 ku mucanga w’ahitwa Mora Hotel.

Kuri ubu Sherrie Silver yatangajwe nk’umwe mu batsindiye ibi bihembo aho bagaragaje ko yatsinze mu cyiciro cya “Changemaker” cyangwa se ‘Umuntu wakoze impinduka’. Iki gihembo yahawe umwaka ushize cyari cyahawe umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria.

Uretse uyu mukobwa wahawe igihembo nta wundi Munyarwanda wabashije kucyegukana muri Trace Awards, cyane ko Israël Mbonyi wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival atabashije kugira igihembo yegukana kuko yahigitswe n’Umunya-Nigeria, Mercy Chinwo.

Sherrie Silver yahawe iki gihembo mu gihe mu itangwa rya Trace Awards uyu mwaka habayeho guhuzagurika, cyane ko no muri Tanzania umuhanzi Jux aheruka kwatsa umuriro ku babiteguye nyuma yo kumutangaza nk’umuhanzi wo muri Tanzania wegukanye igihembo bakaza gusiba ubu butumwa bagaha igihembo Nandy.

Nyuma yo y’intugunda ariko abategura ibi bihembo kuri uyu wa Gatandatu batangaje aba bahanzi bombi nk’abo muri Tanzania batsinze, umwe mu bamuha igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugore undi bamuha icy’umugabo.

Sherrie Silver asanzwe akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abana batishoboye abinyujije mu muryango yashinze, yise “Sherrie Silver Foundation” ukorera mu Mujyi wa Kigali.

Ibirori bya Trace Awards byaherukaga kubera i Kigali tariki 22 Ukwakira 2023, bivuze mu 2024 bitigeze biba nabwo biturutse ku makosa yakozwe n’ababitegura kuko byagombaga kongera kubera i Kigali ariko hakaza kuba kutubahiriza ibyo bari basabwe.

Trace Awards yahaye igihembo Sherrie Silver

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .