00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda Festival: Mico The Best na Chriss Eazy batashye badataramiye i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 February 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byari bigeze mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2025, byasize Chriss Eazy na Mico The Best batabashije gutaramira abakunzi babo kubera impamvu zitandukanye.

Iki gitaramo cyari gikurikiye icyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 24 Gashyantare 2025, cyabereye ahitwa ‘Public Beach’ ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Bitewe n’uko uruhushya ababitegura bari bafite rwari urwo kugeza Saa Yine z’ijoro, abategura ibi bitaramo babonye ko Chriss Eazy yakererewe kuhagera banga kwica amasaha basabye bahitamo gufata icyemezo cyo kutamikoresha, ni mu gihe ariko kandi Mico The Best we yafatiwe n’uburwayi mu Karere ka Rubavu.

Kutaririmba kwa Chriss Eazy na Mico The Best gusobanuye ko abahanzi bataramiye abakunzi babo barimo Senderi Hit, Yampano, Juno Kizigenza, Bwiza ndetse na Bushali.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025, byakomereje i Rubavu ku wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025.

Bigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki baba bitabiriye ibirori bya Tour du Rwanda, biba biyobowe na DJ Brianne afatanyije na Tasha The DJ ndetse na MC Lucky, byitezwe ko bizasorezwa i Kigali ku wa 02 Werurwe 2025.

Abakunzi b'umuziki bari benshi mu gitaramo cya 'Tour du Rwanda Festival' cyabereye mu Karere ka Rubavu
MC Lucky ni we wari uyoboye iki gitaramo
Senderi Hit yatanze ibyishimo ku bakunzi be
Nk'ibisanzwe Abakunzi b'umuziki beretse urukundo rudasanzwe abahanzi babataramiye
Hari abo byasabye kurira igiti kugira ngo birebere neza abahanzi bihebeye
Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo ku rwego rwo hejuru
Yampano witabiriye ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, akomeje kugaragarizwa urukundo rudasanzwe
Bwiza ari mu bahanzi bamaze gutarama inshuro nyinshi muri ibi bitaramo
DJ Brianne ni umwe mu biyambajwe mu kuvangira imiziki abahanzi ku rubyiniro
Bushali ni umwe mu bahanzi bishimirwa bikomeye no hanze y'Umujyi wa Kigali

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .