Ibi bitaramo byasorejwe muri ‘Car Free Zone’ mu Mujyi rwagati, biririmbamo abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda.
Senderi International Hit ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Uyu muhanzi uri mu bakundwa na benshi kubera ibihangano bye bikora ku mitima y’urubyiruko n’abakuru kuva mu myaka isaga 20 ishize, yaririmbye indirimbo ze benshi baranyurwa.
Imwe mu ndirimbo yaririmbye yashimishije abari bitabiriye ni iyo yise “Jalousie” amaze imyaka isaga 20 ashyize hanze.
Senderi yakurikiwe na Mico The Best na we waririmbye indirimbo zirimo “Umunamba”, “Twivuyange” yahuriyemo n’abarimo Uncle Austin, Afrique, Marina na Bushali, “Millionnaire”, “Ubunyunyusi” yakoranye na Riderman, “Igare” n’izindi zitandukanye.
Mico The Best yakurikiwe na Niyo Bosco winjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zitandukanye zakunzwe. Mu zo yaririmbye harimo “Ishyano”, “Seka”, “Ubigenza Ute” n’izindi.
Bushali we yaririmbye indirimbo zirimo “Moon” yahuriyemo na Khaligraph Jones wo muri Kenya iri no mu zo aheruka gushyira hanze, “Nakumena Amaso” yakoranye na Kivumbi, “Tugendane”, “Kurura” yakoranye na Juno Kizigenza, “Nituebue” yakoranye na Slum Drip na B-Threy, “Ku Gasima” n’izindi.
Uyu muraperi rukumbi waririmbye mu Mujyi wa Kigali, yakurikiwe na Chriss Eazy na we wahagurukije benshi binyuze mu bihangano bye birimo indirimbo nka “Bana” yakoranye na Shaffy, “Sambolela”, “Inana”, “Edeni” n’izindi.
Bwiza ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo. Uyu mukobwa ugezweho mu Rwanda yari ategerejwe mu bihangano bye byakunzwe nka “Ogera” yahuriyemo na Bruce Melodie baririmbiye Perezida Paul Kagame.
Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025, bikomereza i Rubavu ku wa 26 Gashyantare 2025, byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025, bisorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2025. Bigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki baba bitabiriye ibirori bya Tour du Rwanda.












Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!