TOP10: Indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda zabiciye bigacika mu mpeshyi ya 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Amezi asaga atanu arashize ibikorwa by’imyidagaduro bihagaritswe mu Rwanda mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Nubwo ibitaramo byahagaze, abahanzi bakaba badashobora guhura n’abakunzi babo nkuko byahoze, inganzo ntiyakamye kuko indirimbo zakomeje guhangwa.

Muri iki gihe umuziki wabaye akabando benshi bicumbye, ufasha abakunzi bawo kurwanya irungu mu bihe bya Coronavirus.

Bitewe n’ubushyuhe bwinshi buba buri mu Rwanda mu gihe cy’Impeshyi, bigahuzwa n’imirimo iba itahagaze, abantu baba bakeneye ikintu bahugiraho kugira ngo izuba ntiribace intege. Uyu mwaka bwo byari akarusho kuko ryahuriranye na COVID-19 cyazengereje Isi.

Impeshyi ni igihe kirekire cy’izuba ryinshi rikakaye gitangira ku wa 15 Kamena kikageza ku wa 15 Nzeri (Amatariki ashobora kurenga cyangwa kutagera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe). Ibanzirizwa gato n’itumba igaherekezwa n’Urugaryi.

Umuziki ni kimwe mu bikunze gufasha abatari bake kubona ibyo bahugiramo mu mpeshyi. Mu bihe bisanzwe hategurwa ibitaramo bitandukanye ku buryo abakitse uturimo bahita babona aho bidagadurira kugira ngo birengagize umunaniro w’akazi uba wivanzemo n’izuba.

Iyo impeshyi yegereje cyangwa igeze abahanzi baba bakora cyane kugira ngo bacuranwe akazi mu bitaramo bitandukanye ari nako barushanwa kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

Kuba wakora indirimbo igakora ku mitima y’abantu bazahajwe n’izuba ry’impeshyi ryaje ryiyongera kuri COVID-19, ntibyari byoroheye buri wese ariko hari ababigezeho.

Muri iyi nkuru IGIHE yakusanyije indirimbo 10 z’abahanzi b’Abanyarwanda zafashije abatari bake kugama izuba no kubona icyo bahugiraho mu gihe igihugu n’Isi muri rusange bikomeje guhangana na COVID-19.

10. Zoli ya Nel Ngabo

Iyi ndirimbo y’umusore ubarizwa muri Kina Music yasohotse hagati mu mpeshyi y’uyu mwaka.Yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki.

Ku mbuga nkoranyambaga wabonaga benshi bayihererekanya, ni imwe mu ndirimbo zabiciye muri iki gihe cy’impeshyi.

Nel Ngabo, ni izina ry’umusore ukiri muto mu muziki ariko rizamukanye imbaraga n’amashagaga kuko nyinshi mu ndirimbo yaririmbye yaba ku giti cye cyangwa afatanyije n’abandi zagize igikundiro mu bakunzi b’umuziki.

9. Poupette ya King James

Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, kuba yamenya igihe cyiza cyo gusohora indirimbo igafasha abakunzi b’umuziki byo ntawabigiraho ikibazo kuko amaze kugira ubunararibonye.

Uyu musore yasohoye iyi ndirimbo mu ntangiriro za Kamena ubwo impeshyi yari itangiye gukomanga.

Poupette ni indirimbo yagize igikundiro mu Banyarwanda yaba ababa imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Amashusho yayo kugeza ubu ku rubuga rwa Youtube amaze kurenza miliyoni y’abantu bayarebye.

8. Dusuma ya Otile Brown na Meddy

Iyi ndirimbo ubusanzwe muri Kenya bayita iya Otile Brown gusa, si kenshi bakunze kongeraho ko yayikoranye na Meddy.

Ni indirimbo yasohotse mu ntangiriro z’impeshyi yakiranwa urugwiro, nta mashusho yigeze ikorerwa. Yasohokanye n’amashusho agaragaza amagambo ayigize.

Nubwo atari amashusho nyirizina y’iyi ndirimbo, ntabwo biyibujije kuba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani ku rubuga rwa Youtube.

7. Ngufite ku mutima ya Dj Zizou na The Ben

Ngufite ku mutima ni indirimbo Dj Zizou yasohoye mu ntangiriro z’impeshyi, yaririmbwemo na The Ben.

Ukuntu yakiriwe byatumye Dj Zizou ayisubiranamo n’abandi bahanzi barimo Bushali na Bull Dogg.

Iyi ndirimbo itarigeze ikorerwa amashusho, yasohokanye n’amashusho agaragaza amagambo ayigize.

Ni indirimbo yagize igikundiro mu bakunzi b’umuziki, ku buryo kuyishyira mu icumi zafashije abantu muri iki gihe cy’ubushyuhe bukabije ntawaba yibeshye.

6. Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie

Uwashaka yavuga ko iyi ariyo ndirimbo yabimburiye izindi zasohotse mu mpeshyi gushyushya abantu, iyi yasohotse mbere gato ko iki gihe cy’ubushyuhe bukabije kigera.

Ni indirimbo yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki irabyinwa biratinda. Yateje impaka zikomeye, bamwe batunga agatoki amagambo y’ibishegu ayirimo bavuga ko yigisha urubyiruko kwijandika mu busambanyi.

Ntiza yafashije abakunzi b’umuziki kwinjira mu mpeshyi neza.

5. Veronika ya Platini

Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys guhera mu minsi ishize yatangiye kwikorana umuziki. TMC bahoze baririmbana we kugeza ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore wakoze indirimbo zinyuranye kandi zikamenyekana, mu ntangiriro z’impeshyi y’uyu mwaka yakoze iyitwa “Veronika”.

Iyi ndirimbo iri mu zafashije abakunzi b’umuziki kubaho bishimye muri iki gihe cy’impeshyi itari yoroshye kuko yahuriranye na COVID-19.

Veronika usibye kuba yarakundiwe ubwiza bwayo, benshi bayihuje n’amateka y’uyu musore mu rukundo nubwo kenshi yagiye abihakana.

4. Micro ya Davis D

Hagati mu mpeshyi y’uyu mwaka Davis D wari umaze iminsi agezweho kubera indirimbo ye Dede, yongeye gukora mu nganzo asohora iyitwa Micro.

Iyi ndirimbo yari yitondewe yaba amashusho yayo n’uburyo ikoze mu majwi, yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki.

Kugeza ubu iri mu zigezweho mu bakunzi b’umuziki ndetse kuri Youtube imaze kurebwa n’abatari bake.

3. Igare ya Mico The Best

Mu ntangiriro z’impeshyi, Mico The Best ku buryo butunguranye yasohoye indirimbo yakunzwe n’abatari bake.

Ni indirimbo yabaye iciro ry’imigani mu rubyiruko by’umwihariko ndetse inafatwa ku buryo butandukanye.

Kimwe na nyinshi mu ndirimbo zabiciye muri iyi mpeshyi nayo yageretsweho kuba ihishe amagambo y’ibishegu.

Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi abiri imazeho.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zifashije abakunzi b’umuziki muri ibi bihe by’impeshyi yivanze n’icyorezo cya Covid-19.

2. Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melodie

Usibye kuba iyi ndirimbo yarafashe imitima ya benshi, yiganjemo amagambo asigaye yifashishwa mu biganiro by’urubyiruko.

Ni indirimbo yasohotse hagati mu mpeshyi, igihe n’ibya COVID-19 byari bikomeje kuba agatereranzamba.

Abakunzi b’umuziki bayakiranye yombi, nubwo utubyiniro dufunze abakunzi b’umuziki bayibyiniye ku mbuga nkoranyambaga karahava.

Iyi nayo iri mu ndirimbo nyinshi zagiye zishinjwa kubamo amagambo y’ibishegu, hari n’uruhande rw’abakunzi b’umuziki bahamya ko zitagakwiye mu muco nyarwanda.

Ibi bikunze gukurura impaka nyinshi, nubwo hari ababyemera gutyo, ariko hari n’abandi bahamya ko ari iterambere kandi rigomba kugira ayaryo.

1. Saa Moya ya Bruce Melodie

Ntawabura kuvuga ko impeshyi y’uyu mwaka yihariwe n’indirimbo zikomeye kandi zagize imbaraga nyinshi.

Bruce Melodie wagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka wa 2020, ntabwo yari kwiburira indirimbo igomba gushyushya abantu mu bihe bikomeye by’impeshyi yari yivanze na COVID-19.

Yasohoye indirimbo Saa moya, yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki. Mu gihe cy’ukwezi kumwe, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube.

Nubwo impeshyi iri kugana ku musozo twinjira mu muhindo, abahanzi bakomeje kugaragaza umuvuduko ukomeye ku buryo ntawabura kwizera ko impera z’uyu mwaka abakunzi b’umuziki bazinjiranamo imiziki iryoheye amatwi.

Aha ingero ni nka “We don’t Care” Meddy amaze icyumweru kimwe gusa asohoye, iyi akaba yarayikoranye na RayVanny ndetse na Rj the Dj bo muri Tanzania.

Usibye iyi, The Ben nawe aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Kola” nayo imaze icyumweru kimwe gusa ariko ikaba ikunzwe cyane.

Usibye izi ndirimbo icumi zasohotse zigakundwa bikomeye, abahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki mu bihe by’impeshyi ikomeye ivanzemo gusharirirwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Byari akazi gakomeye guhitamo indirimbo icumi zasusurukije abakunzi b’umuziki muri iki gihe cy’impeshyi kuko hasohotse nyinshi kandi zanakunzwe cyane. Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bw’umwanditsi ku giti cye.

Ubaye hari ukundi ubibona, igitekerezo cyawe kirahabwa agaciro nk’ibisanzwe utubwire iyo twaba twibagiwe cyangwa usanga yakagiyemo tutashyizemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .