Diamond na The Ben bagiye gusoza umwaka bakurikiwe cyane kuri Youtube mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi mike ngo 2019 ujye mu myaka ivugwa mu mateka, Urubuga rwa Youtube rugaragaraza abahanzi barushije abandi gukurikirwa n’abantu batuye cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka uri kurangira.

Uru rubuga rutangira kubara uburyo abantu barushanwa gukurikiranwa buri cyumweru, ku buryo habaho no kubona imibare ya buri kwezi ndetse na buri mwaka.

Urebye ku rubuga rwa Youtube, ukajya aho barebera uko abahanzi barushanyijwe gukurikirwa mu gace runaka ushaka (Charts, Music Insights) ugahitamo u Rwanda ubona uko abahanzi barushanwa gukurikirwa mu Rwanda bitewe n’igihe ushaka kubireberamo.

Diamond ayoboye urutonde rw’abahanzi bafite ibihangano byarebwe cyane n’abari mu Rwanda ku rubuga rwa Youtube, mu gihe The Ben we afite indirimbo iyoboye izindi zarebwe cyane n’abari mu Rwanda kuri uru rubuga.

Mu gihe cy’umwaka wa 2019 uri kurangira abahanzi kugeza ubu bakurikiranye mu buryo bukurikira;

1. Diamond afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi birenga 400

2. The Ben afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi birenga 150

3. Israel Mbonyi afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi birenga 15

4. Meddy afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni eshatu

5. Harmonize afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi birenga 200

6. King James afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi birenga 50

7. Rayvanny afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 150

8. Burna Boy afite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 400

9. Hillsong worship ifite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 390

10. Healing worship Team ifite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 350.

Usibye abahanzi bagiye kurangiza umwaka bafite ibihangano bikurikirwa cyane mu Rwanda kuri uru rubuga hanagaragaraho urutonde rw’indirimbo zarebwe cyane n’abantu batuye cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda.

Ku rutonde rw’indirimbo zarebwe cyane n’abari ku butaka bw’u Rwanda “Naremeye” ya The Ben niyo iziyoboye.

Icumi za mbere zikurikiranye muri ubu buryo;

1. Naremeye ya The Ben imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda bagera kuri miliyoni 1 n’abarenga ibihumi 30

2. Igitekerezo ya King James imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 900

3. Inama ya Diamond na Fally Ipupa imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 760

4. Uli kungola ya Sunny na Bruce Melodie imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 712

5. Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 706

6. Tetema ya Diamond na Rayvanny imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 701

7. Ndaje ya The Ben imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 670

8. Ibihe ya Israel Mbonyi imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 657

9. Rwagitima ya Nsengiyumva imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 637

10. Allnight ya Meddy imaze kurebwa n’abantu bari mu Rwanda barenga ibihumbi 617

Birashoboka ko wabona ko iyi mibare idahuye n’imibare indirimbo runaka cyangwa umuhanzi runaka afite kuri youtube, twongere twibukiranye ko iyi ari imibare y’abantu bakoresheje Youtube bari ku butaka bw’u Rwanda.

Abahanzi icumi ba mbere bafite indirimbo zarebwe cyane n'abantu bari ku butaka bw'u Rwanda
Indirimbo icumi zarebwe cyane n'abantu bari ku butaka bw'u Rwanda mu mwaka wa 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .