TOP10! Abanyamakuru bahuza mu kiganiro bikaryohera ababakurikira kuri Radiyo na Televiziyo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kanama 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda, itangazamakuru ni rumwe mu nzego ziri kwiyubaka, ibitangazamakuru biri gukura umunsi ku wundi. Uko bikura ariko nanone ni ko bamwe mu banyamakuru barushaho gukuza amazina yabo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abanyamakuru icumi bakorana mu kiganiro bagahuza ndetse bikaryohera ababakurikira.

Hari ibiganiro bimaze kubaka amazina ndetse usanga kenshi bikurikirwa n’umubare munini gusa bikaryoha cyane iyo bihuriwemo n’abanyamakuru runaka. Akenshi iyo umwe muri aba banyamakuru adahari usanga abagikurikira bijujutira kuba ikipe bakunda ituzuye.

Kuba abanyamakuru bakorana bahuza ku buryo benshi banyurwa ndetse rimwe na rimwe umwe yabura mu kiganiro bigahita byumvikana ko hari ikiburamo byo si ibya benshi.

Twabashakiye abanyamakuru bakunze guhuza mu kiganiro bigakundwa n’abatari bake. Uburyo bakurikirana ntabwo bigendeye ku buryo barushanwa.

Jean Daniel Sindayigaya (JDS) na Xavera Nyirarukundo

Ni abanyamakuru bakunzwe cyane kuri Radiyo Rwanda aho bakora ikiganiro cyitwa “Makuru ki mu binyamakuru” kiba buri wa Gatandatu w’icyumweru.

Uburyo basoma amakuru bakuranwa biri mu bikundwa cyane ku buryo iyo hagize uburamo biba bitakiryoheye amatwi y’ababakurikira nk’uko biba bisanzwe.

Jean Daniel Sindayigaya akunzwe mu kiganiro Makuriki mu Binyamakuru akorana na Nyirarukundo Xavera
Xavera Nyirarukundo anyura benshi iyo ari kumwe na Sindayigaya mu kiganiro Makuru ki mu binyamakuru

David Bayingana na Jado Castar

Aba banyamakuru banyuze ku ma radiyo nka Salus na Radio10 baherutse no gushinga radiyo yabo bise B&B Fm Umwezi. Kuri ubu bahurira mu kiganiro bise “Sports Plateau”.

Bamamaye cyane kubera uburyo bwihariye bavugamo urubuga rw’imikino aho baba bungurana ibitekerezo, baganira ndetse rimwe na rimwe ntibatinye no kuvuga ukuri benshi baba batinye.

N’ubwo iki kiganiro gikorwa n’ikipe nini ariko iyo aba bagabo bahuriye mu kiganiro, benshi baranyurwa.

David Bayingana ahuza cyane na Jado Castar mu kiganiro cy'imikino kuri BB Fm Umwezi
Jado Castar mu ijwi rikakaye ahuza cyane na David Bayingana mu biganiro bya siporo kuri BB Fm Umwezi

KNC na Mutabaruka Angelbert

Aba bagabo bazwi cyane kuri Radio1 na Tv1 aho bakorana ikiganiro cyitwa “Rirarashe”.

Muri iki kiganiro bakunze kuganira ku bintu binyuranye baba bunguranaho ibitekerezo ndetse bakagera n’aho bakosora abayobozi cyangwa izindi nzego ziba zitari kubyitwaramo neza.

Aba banyamakuru iyo bari kumwe muri studio biba byaryoheye benshi n’ubwo rimwe na rimwe nk’iyo umwe yabuze hatabura abamusigariraho ariko biryoha neza iyo bahuriye muri radiyo.

KNC na Mutabaruka kuri Radio One na TV1 buri gitondo ikiganiro cyabo gishimisha benshi

Sandrine Isheja na Nkusi Arthur

Sandrine Isheja na Arthur Nkusi ni abanyamakuru bakorera Kiss Fm, muri iyi minsi bahurira mu kiganiro cya mu gitondo bise “The Breakfast show”. Ikiganiro kiba kiganjemo inkuru zitandukanye ziganjemo iz’imyidagaduro ndetse n’umuziki.

Uburyo baganira mu kiganiro, banyuzamo bagatera urwenya biri mu binyura ababa babakurikira umunsi ku wundi.

Iyo bari kumwe mu kiganiro bikundwa n’abatari bake baba babakurikiye, kuburyo ntawe uba yifuza ko hari n’umwe waburamo.

Sandrine Isheja na Nkuzi Arthur bakunzwe mu kiganiro cya mu gitondo kuri Kiss Fm

Anita Pendo na Mulindwa Augustin

Aba ni abanyamakuru ba Magic Fm bakunzwe cyane mu kiganiro bakorana buri mu gitondo cyitwa “Magic Morning”. Iki kiganiro kiri mu bikunzwe mu Rwanda.

Morale ya Anita Pendo iyo ihuje n’urwenya rwa Mulindwa, ubakurikiye yumva atavana urushinge rwa radiyo ye kuri Magic FM. Abantu bamaze gukunda uko bakorana ndetse iyo hagize ubura hahita humvikana ko harimo icyuho uko byagenda kose.

Anita Pendo na Mulindwa Augustin kuri Magic FM mu gitondo biba ari ibicika

Hagenimana Benjamin (Gicumbi) na Uwihanganye Fuade

Aba banyamakuru bamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imikino cya 10 Zone kuri Radio10, aho babaga basesengura amakuru y’imikino y’i Burayi banogeza imipira ya shampiyona zitandukanye zo kuri uyu mugabane.

Nyuma yuko haje B&B Fm Umwezi, nibo yahereyeho igura ndetse bakomerezayo ikiganiro gisa n’icyo bakoraga mbere bise “Sports Bar”.

Inshuro nyinshi, aba banyamakuru bagiye bagira bagenzi babo bakorana mu biganiro byabo, gusa iyo batakoranye bihita byumvikana ko harimo impinduka kabone n’ubwo n’uwasimbuye umwe muri bo yaba agerageza guhuza n’uwasigaye.

Hagenimana Benjamin Gicumbi iyo ari kumwe mu kiganiro na Uwihanganye Fuade bikundwa na benshi mu babakurikira
Uwihanganye Fuade

Patrick Habarugira na Axel Rugangura

Aba banyamakuru bakorera RBA. Bakunze guhurira mu kiganiro cy’imikino “Urubuga rw’imikino” ariko banumvikana cyane bogeza imipira cyane cyane iyo mu Rwanda.

N’ubwo bafite abandi bakorana ariko iyo bahuriye mu kiganiro wumva bahuje ku buryo ababakurikiye baryoherwa cyane.

Uburyo bahuza ibitekerezo ku makuru y’imikino ndetse n’uburyo bayava imuzingo mu majwi yabo akunze kunyura benshi biri mu bituma iyo bahuriye mu kiganiro benshi banyurwa.

Rugangura Axel ni umunyamakuru wa RBA uryoshya ikiganiro cyane iyo ari kumwe na Patrick Habarugira
Patrick Habarugira akundwa na benshi iyo ari mu kiganiro na Axel Rugangura

Oswald Mutuyeyezu na Nkusi Ramesh

Aba ni abanyamakuru ba Radio10, bahurira mu kiganiro cya mugitondo “Zinduka” gisesengura amakuru aba yaraye avugwa ndetse n’inkuru zibyukiye ku Isi.

Bakundwa cyane kubera uburyo basesengura amakuru atandukanye, bakananyuzamo bakabigira n’urwenya.

Ni bamwe mu bakunze kugira inkuru z’umwihariko kandi zigezweho mu kiganiro cyabo. Bamaranye igihe dore ko mbere yo kuza kuri Radio 10, banakoraga kuri City Radio mu kiganiro kimeze nk’icyo bakora uyu munsi.

Oswald Mutuyeyezu na Nkusi Ramesh bameze nk'impanga iyo bari mu kiganiro 'Zinduka' gica kuri Radio 10 buri gitondo

Dj Bissosso na Anita Pendo

Buri wa Gatanu w’icyumweru usanga abantu benshi bataha amasigamana bashaka kujya kureba ikiganiro kiri mu bigezweho kuri Televiziyo Rwanda “Friday Flight” gikorwa na Anita Pendo na DJ Bissosso.

Aba bakundwa kubera uburyo bahuza, umwe acuranga imiziki undi akaba umushyushyarugamba. Imyaka bamaze bakorana ndetse n’uburambe babifitemo bituma bahuza bityo ababakurikira bakaryoherwa.

Ni ikiganiro gikunze kandi gutumirwamo abahanzi batandukanye n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’umuziki ariko uburyo kiba kiyobowe n’uko gikorwa biryohera abagikurikira.

Urwenya rwabo n’imbaraga bakoresha iyo bari kumwe bituma abantu bakunda kubabona bari kumwe, ku buryo ntawifuza kureba iki kiganiro mu gihe haba hari uwabuzemo.

Dj Bissosso na Anita Pendo

Rutikanga Paul na Gloria Mukamabano

Aba bakunze gufatanya gusoma amakuru mu Kinyarwanda kuri Televiziyo Rwanda bigatuma abayakurikiye baryoherwa kurushaho iyo bari kumwe.

Uburyo bakuranwa gusoma inkuru, biri mu bituma ababa bakurikiye amakuru baryoherwa kurushaho.

Rutikanga na Mukamabano bari muri bake bafite umwihariko wo gusoma amakuru ari babiri, kuba ari ibintu bidakunze kubaho bituma ababibona bibaryohera kurushaho.

Amakuru yasomwe na Rutikanga Paul na Gloria Mukamabano bafatanyije aryohera benshi

Birashoboka ko hari abandi banyamakuru twaba tutagarutseho muri iyi nkuru nyamara wowe ubona iyo bahuriye mu kiganiro bashimisha abatari bake ndetse umwe yabura hagahita humvikana icyuho.

Muri iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umwanditsi twafashe icumi, icyakora ibitekerezo by’abasomyi bacu birubahwa nk’ubusanzwe. Ushobora na we kutubwira abagushimisha cyane iyo barimo gukorana mu kiganiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .