00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tonzi yasohoye indirimbo ‘Ubukwe’ yahuriyemo n’abavandimwe be 15

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kanama 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi yasohoye indirimo ye nshya yise ‘Ubukwe’, ahuriyemo n’abavandimwe be 15 bose bafitanye isano. Iyi ndirimbo nshya igamije kwigisha urubyiruko ubwiza bw’ubukwe n’umugisha uva mu kugira urugo rwiza rurimo Kirisitu.

Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko yahurijemo abavandimwe be mu rwego rwo gutungura abakunzi be cyane ko atari igikorwa kimenyerewe mu muziki w’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Tonzi yavuze ko iki gitekerezo yakigize kuko n’ubusanzwe abavandimwe be ari abanyamuziki.

Ati “Bariya bose ni abavandimwe banjye mu maraso, harimo abo tuvukana mu nda, abisengereza, babyara banjye, mbega ni umuryango umwe. Kuko basanzwe ari abaririmbyi mu ma korali atandukanye ntabwo byangoye.”

Uyu muhanzi avuga ko bahisemo gukora iyi ndirimbo kugira ngo banyoteshe abakiri bato ibyiza byo kugira urugo rwiza.

Ati “Nk’ubu abantu benshi baharaye imvugo ivuga ngo ’nta gikwe’, ni inde wababeshye ko ubukwe ari bubi? Turabakangurira kubaka ingo ariko bakazubakira ku kwizera Kirisitu kuko urugo arimo rubamo amahoro n’ibyishimo.”

Tonzi ni umwe mu bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Humura’ yabaye nk’ibendera ry’umuziki we, ‘Wambereye Imana’, ‘Witinya’, ‘Sinzakuvaho’ n’izindi.

Uretse gukora umuziki, akora n’ibikorwa by’urukundo ubu akaba afite umuryango witwa ‘Birashoboka Dufatanyije’ ufasha abana babana n’ubumuga.

Aba bana impano zabo zitabwaho n’uyu muryango ukabafasha kwiyubaka no kubana n’abandi mu muryango, bakorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo babashe kwiga ariko ahubwo bakigishwa ibyo bashoboye.

Tonzi yasohoye indirimbo ‘Ubukwe’ yahuriyemo n’abavandimwe be 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .