Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hejuru ya byose”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Clementine benshi bazi ku izina rya Tonzi wamamaye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hejuru ya byose”.

Iyi ndirimbo nshya ya Tonzi yumvikanamo ubutumwa bwibutsa abantu ko hejuru y’ibiba byose ku Isi haba hari Imana iba iri hejuru.

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Tonzi agira ati“Hejuru y’ibyo twibaza tudafitiye ibisubizo, aho ubwenge ubuhangange n’imbaraga birangirira, ibyo twibwira ko twashoboye turasanga twarabishobojwe n’Imana umugenga wa byose uri hejuru y’ibituvuna, hejuru y’ibihe bihinduka”.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe inatunganywa na Camarade mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Eliel Sando.

Tonzi ni umuhanzikazi ukunze guhamya ko yakuranye impano yo kuririmba aho yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane bagomba kuhagarika ku meza kugira ngo abantu bamubone. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye.

Uwitonze Clementine benshi bazi ku izina rya Tonzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza