00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Cruise yinjiye mu bari kwamagana imikorere y’abatanga ibihembo bya Golden Globe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Hollywood Foreign Press Association [HFPA] igira uruhare mu itoranywa ry’abahabwa ibihembo bya Golden Globe, ikomeje kotswa igitutu nyuma yaho igaragayemo ruswa, ivangura n’ubundi buriganya ndetse Tom Cruise wamamaye muri sinema ku Isi yasubije ibihembo byose yari yarahawe.

Tom Cruise yasubije ibihembo bitatu bya Golden Globe birimo icyo yahawe kubera uko yitwaye muri filime nka “Jerry Maguire” mu 1997, “Born on the Fourth of July” mu 1990 n’icya Best Supporting Actor yahawe kubera “Magnolia” mu 2000.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwamagana imikorere y’abategura ibi bihembo baherutse gutahurwaho kudakorera mu mucyo. Ibi bihembo bitegurwa n’itsinda rito ry’abanyamakuru mpuzamahanga 87 bishyize hamwe muri HFPA.

HFPA imaze iminsi icanweho umuriro biturutse ku bucukumbuzi bwa Los Angeles Times bwagaragaje imikorere mibi y’aba banyamakuru bibumbiye hamwe ndetse NBC yahise itangaza ko itazerekana ibihembo Golden Globe itegura byo mu 2022.

Mu nkuru Los Angeles Times iherutse gushyira hanze, yagaragaje ko abategura ibi bihembo bimakaje ruswa ndetse bafite ivangura kuko mu nta mwirabura ubarimo.

NBC mu itangazo yashyize hanze igaragaza ko Golden Globe 2022, batazayitambutsa gusa iya 2023 bakaba bazayinyuzaho nabwo bitewe n’impinduka zizaba zakozwe.

Riragira riti “Dukomeje kwizera ko HFPA igiye gukora ivugurura rifite ingufu. Kuko impinduka z’iyi myitwarire zizasaba igihe no kuzikoraho, turahamya tudashidikanya ko HFPA ikeneye igihe ikabikora neza. Ku bw’izo mpamvu NBC ntabwo izatambutsa Golden Globes 2022. Twanzuye ko uyu muryango ushyira mu bikorwa gahunda yawo, twizeye ko tuzaba dushobora kwerekana iki gikorwa muri Mutarama 2023. ”

HFPA yasohoye nayo itangazo rivuga ko hatitawe ku gihe Golden Globe ikurikira izabera hagiye gukorwa impinduka igitaraganya, mu buryo bwose bushoboka busumba ubundi bwaborohera.

Bakomeje bavuga ko batumiye abafatanyabikorwa babo mu ruganda rwa sinema babasaba kubiyungaho, bakabasangiza ibitekerezo kuri izi mpinduka bagiye gukora bwangu.

NBC yatangiye kwerekana Golden Globes guhera mu 1996 yishyura miliyoni 60$ yo kugura uburenganzira.

Ibigo bitandukanye birimo Netflix na Warner Media ndetse na Scarlett Johansson uzwi muri sinema muri Amerika bose bavuze ko hakwiye kugira impinduka zikorwa mu itangwa ry’ibi bihembo.

Ibihembo bya Golden Globe byatangiye gutangwa ku wa 20 Mutarama 1944 ni ukuvuga ko bimaze imyaka 77. Ibiheruka gutangwa byatanzwe ku wa 1 Werurwe 2021.

Reba uko byari bimeze mu itangwa rya Golden Globe 2021

Tom Cruise yasubije ibihembo byose yari yarahawe bya Golden Globe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .