Ibi Tom Close yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE ubwo yakomozaga ku kamaro ka album ‘Essence’ aherutse gukora iri mu Cyongereza.
Ati “Mfite izindi album z’Icyongereza 100%, ariko ntabwo nirengangiza abakunzi banjye batacyumva niyo mpamvu nyuzamo ngasohora indirimbo nka ‘Cinema, Niyo ikamena,…’ ariko sinteganya gukora album y’Ikinyarwanda.”
Tom Close yujuje imyaka 20 amaze atangiye umuziki kuko yawinjiyemo mu 2005 ubwo yari amaze gushinga itsinda ‘Afro-Saints’ ryari rigizwe n’abaririmbyi bane.
Iri tsinda ryabashije gukora indirimbo eshanu hagati ya 2006-2007 icyakora rigorwa no guhita ryamamara, mu Ugushyingo 2007 nibwo Tom Close ku giti cye yasohoye indirimbo ye ya mbere ayita ‘Mbwira yego,’ ikundwa ku rwego rwo hejuru.
Nyuma yo gufatisha izina, Tom Close yahise akora album yise ‘Kuki’ yamuritse mu 2008, kuva ubwo ntiyongera kwiha agahenge kuko kugeza mu 2013 yari amaze gusohora izindi album enye zirimo Si beza, Ntibanyurwa, Komeza utsinde na Mbabarira ugaruke.
Kuva ubwo Tom Close yahise yiha akaruhuko ko gusohora album yongera gushyira hanze iyo yise ‘Essence’ yasohotse mu 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!