Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya yakoreye abatajarajara mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iyo Nakunze’ ivuga ku basore n’abakobwa bafata icyemezo cyo gukunda umuntu umwe gusa.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Ku Isi ntawe musa, iyakuremye yaragutatse, bituma izuba ryaka ubwiza bwawe, kukugira biruta ifeza na zahabu, kukubura bimbuza amahwemo. Bituma ntagoheka. Uzaze njye kukwereka mu rugo”.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbiye abasore n’inkumi badakunda kugira abakobwa benshi bakundana.

Ati “Ni indirimbo ivuga ku bantu bakundana, bafashe icyemezo nyuma yo gukundana. Ni ukuvuga ngo umuntu ukunda undi ugejeje mu gihe cya nyacyo ikiba gikwiriye ni ugufata icyemezo, akerekana umukunzi ku babyeyi ndetse bakanabana.”

Uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze album ebyiri zirimo iya karindwi iriho indirimbo 12 yanamaze kurangira ndetse n’iya munani ari gukoraho nayo izaba yarangiye mu gihe kiri imbere.

Yavuze abakunzi be bagiye kujya babona ibihangano bye byinshi bitandukanye nubwo yari amaze iminsi adakora indirimbo kuko iyo aheruka yakozwe mu mwaka ushize.

Amajwi y’iyi ndirimbo nshya yakozwe na Made Beats naho amashusho afatwa na Ma Riva.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .