00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yasabye abahanzi kutagirira ishyari Meddy ahubwo bakamwigiraho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Tom Close yakebuye abahanzi bagenzi be abasaba kutagirira ishyari Meddy ahubwo bakamufata nk’isomo bakwigiraho byinshi.

Ibi Tom Close yabivuze abikuye ku mpaka zimaze iminsi ziri ku mbuga nkoranyambaga zakurikiye indirimbo nshya ya Meddy ‘My Vow’.

Iyi ndirimbo ikijya hanze yarakunzwe cyane ndetse no ku rubuga rwa Youtube igira abantu benshi bayirebye kandi mu gihe gito.

Ni indirimbo yesheje agahigo k’uko mu masaha 48 yari yujuje abayirebye barenga miliyoni.

Uku kugira abayirebye benshi mu gihe gito, byakuruye impaka zatumye hari n’abatangira kuzamura umwuka w’uko uyu muhanzi yaba yagize ‘Views’ cyangwa umubare w’abarebye indirimbo ye.

Izi mpaka zinjiyemo abantu batandukanye barimo n’abasanzwe mu ruganda rwa muzika, zaje kuzamo amagambo ameze nk’ishyari cyangwa gushaka guca intege Meddy bibabaza abatari bake.

Umwe mu bahise bagaragaza ko batishimiye amagambo yo guca intege Meddy, ni Tom Close.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Tom Close yagize ati “Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.”

Ni amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abamukurikira, harimo n’uwamubwiye ko we atumva impamvu yabyita ishyari kandi ari uguhangana kw’abakora umuziki bityo abakunzi babo bakabasha kubyungukiramo kuko babona ibihangano byiza.

Uwitwa Fred Rutabayiro yagize ati “Simbona ishyari ahubwo ndabona competition kandi ituma twe abakiliya tubona indirimbo nziza.”

Tom Close mu gusubiza aba yagize ati “Umucuruzi mwiza ntasebya ibicuruzwa bya bagenzi be kugira ngo akunde acuruze ibye. Competition (guhangana) nziza ni ugukora akeza kigura no gukubita hasi ibiciro abaguzi bakajya igorora.”

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Tom Close yavuze ko yahisemo kuvuga biriya kuko yari amaze kubona abantu bari bambariye guhamya ko Meddy yaguze Views nk’aho adafite ubushobozi bwo kuzigira.

Yavuze ko ibintu byo gucana intege, kugaragaza abahanzi nk’abahora bakora ibintu bibi n’iyo baba bakoze ibyiza, ari bimwe mu byatumye abakora umuziki mu Rwanda bataragiye babona amasezerano n’amasosiyete akomeye ndetse ugasanga no gutegura ibitaramo bikomeye bikigorana.

Ati “Gutera imbere k’umuhanzi mugenzi wawe, nawe biba biri kuguteza imbere, tuvuge Meddy ageze ku rwego rwo gutwara BET, na yo itangira kwibaza ngo uyu muhanzi aturutse he? Abantu batazi Meddy ni abadashaka kubireba kuko ni umuhanzi dukwiye kubaha tukanamushyigikira.”

Uyu muhanzi yavuze ko n’abizerera mu guhangana bashyamirana bakwiye kwibuka ko ababikoze ntacyo byabamariye.

Yongeyeho ko ubufatanye bw’abahanzi bukwiye kuva mu mpapuro bikajya mu bikorwa nka biriya. Kandi bakibuka ko mu gushyigikirana buri wese agira igihe cye.

Ati”Tujya tubona abahanzi bavuga ngo abantu babashyigikire batware ibihembo runaka, ni ibintu bitangira gutya! Iyo ntawe ujya ushyigikira birangira nawe ntawe ugushyigikiye ariko dukwiye gufatanya.”

Icyakora uko amagambo akomeza kuba menshi kuri iyi ndirimbo, niko imibare y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube ikomeza kuzamuka.

Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe isohotse, iyi ndirimbo irabura abantu bake cyane ikuzuza abayirebye miliyoni ebyiri.

Tom Close yavuze ko Meddy ari umuhanzi ufite ubushobozi bwo kuzamura umuziki w'u Rwanda, akeneye kubahwa no gushyigikirwa
Izi mpaka zaturutse ku ndirimbo 'My Vow' ya Meddy igaragaramo amashusho y'ubukwe bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .