Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
“Fire” - Alyn Sano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Alyn Sano yise “Fire”. Ni indirimbo iri mu zo uyu muhanzikazi yatangiye gushyira hanze zizaba zigize album ye nshya atarabonera izina, gusa izajya hanze muri uyu mwaka nihatagira igihinduka.
“Ndagushaka” - King James & Mutima
Ni indirimbo nshya y’abahanzi King James na Mutima uri mu bakobwa b’abanyempano mu muziki nyarwanda. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bishyize mu mwanya w’umuntu waryohewe mu rukundo rwe, biturutse ku binezaneza abona kubera umukunzi we agereranya n’inzozi ze za nyuma.
“Oya” - Bruce Melodie
Ni amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie yise “Oya”. Iyi ndirimbo iri mu zigize album nshya y’uyu muhanzi aheruka gushyira hanze yise “Colorful Generation” yashyize hanze mu minsi ishize.
“Darling” - Derico
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Derico uri mu baririmbyi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Delilah” yakunzwe cyane. Uyu musore agiye kumara imyaka ibiri atangiye kuririmba mu buryo bw’umwuga.
“Ndi Uwawe” - Mpumeko Bonfils
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mpumeko Bonfils yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ndi Uwawe" ashimiramo Imana kubera ubuntu yamugiriye.
Yavuze ko gitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo cyaturutse ku kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe.
Ati “Igitekerezo cyaje biturutse ku bwo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwanjye. Natekereje ku rukundo Imana yankuze mpitamo kuririmba ko ’Ndi uwimana’.”
Mpumeko Bonfils ni umusore umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu, MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Ni mu gihe muri Kaminuza yize ’Public Health’.
“Itahe ni ubusa” - Chrisy Neat
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Chrisy Neat uri mu bakobwa bakora umuziki babikomatanya no gutunganya indirimbo. Iyi ndirimbo y’urukundo ni iyo yasubiyemo ayikomoye kuri “Itahe ni Ubusa” yamamaye mu myaka yashize yaririmbwe na Nkurunziza François.
“Cinema” - Tom Close ft. Bulldogg
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Tom Close yahuriyemo na Bulldogg. Irimo ubutumwa bugaragaza ko hari igihe umuntu ata umwanya atega umutego abandi, ariko ntibigire icyo bifata ahubwo imigisha y’uwo atega iminsi ikiyongera.
“Made for You” - Ariel Wayz
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Ariel Wayz uri mu bakobwa bakundwa na benshi mu Rwanda. Ni indirimbo y’urukundo aho uyu mukobwa aba yishyize mu mwanya w’umuntu waryohewe mu rukundo, akagera aho yumva ko umukunzi we atakabaye ari we.
“Finest” - Fela Music
Ni indirimbo nshya y’abahanzi bagize itsinda rya Fela Music. Iri ni ryo tsinda rukumbi risigaye mu muziki nyarwanda. Muri iyi ndirimbo baba baririmba bagaragaza ko abahungu cyangwa abakobwa akenshi bakunda kugira abakunzi basa neza. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage mu gihe amashusho yakozwe na TAG MAYORS.
“Nkunganye iki” - Josh Ishimwe
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Josh Ishimwe uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo ziganjemo izigenda mu mudiho gakondo. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba avuga ko nyina w’umuntu kubona icyo wamugereranya na cyo cyangwa ngi ukimurutishe bigoye.
“Wambere” - Miss Dusa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Miss Dusa uri mu baririmbyi b’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Miss Dusa aba aririmba agaragaza ko ubuntu bw’Imana aribwo bubeshaho abantu.
“Le Feu” - Aline Gahongayire
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yayiririmbye ashaka kwerekana ko umuntu anyura mu bintu byinshi biruhije, ariko kubera impuhwe z’Imana ntihagire icyo aba.
“Nzavuga Impuhwe Zawe” - Chorale Misericordia
Aya ni amashusho y’indirimbo ya mbere ya Chorale Misericordia - Kimihurura. Iyi ndirimbo nshya yahimbwe n’umuririmbyi wayo Emmanuel Niyonteze, mu buryo bw’amajwi ikorwa na Denys Arts Studio.
Ni indirimbo yo gusingiza Imana. Hari aho baririmba bati “Uhoraho Mana Rudsumbwa, ratwa, shimwa n’ibiremwa byawe. Mana shimagizwa n’abawe hundwa ibisingizo, kuko ibyo wadukoreye birenze urugero.”
“Furious Love” - Prayer House Worship, Peace Kwizera, Prince Joseph Nkurunziza
Ni indirimbo nshya ya Prayer House Worship, Ndaruhutse Kwizera Peace wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 na Prince Joseph Nkurunziza. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko Imana ariyo murengezi.
“Toujours” - Yemzoid Ft Dabijou
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Yemzoid na Dabijou. Iyi ndirimbo y’urukundo aba bahanzi baririmba bishyize mu mwanya w’umusore cyangwa umukobwa waryohewe n’urukundo.
“Nsanga” - Yee Fanta ft. Coolest
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yee Fanta yahuriyemo na Coolest. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ukuntu ubwiza bw’umukobwa akenshi butuma umusore amwimariramo kandi ntatinyuke kuba yamubabaza.
“Mumbai” - Eesam Ft Mistaek
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Eesam uri mu banyempano bo guhangwa amaso mu muziki, yafatanyije na Mistaek. Aba bahanzi baririmba bishyize mu mwanya w’umusore watangariye ubwiza bw’umukobwa.
“Comeback” - Napuchu
Ni indirimbo nshya ya Napuchu uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba aririmba agaragaza ukuntu akenshi iyo abantu batandukanye hari usigara yicuza, cyane cyane uwo akenshi biba byaraturutseho.
“Uranzi Yesu” - Ev.Amani
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ev. Amani. Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo aririmba agaragaza ko Imana imuzi uko byagenda kose kandi imuhora hafi umunsi ku wundi kugira ngo adatsikira.
Indirimbo zo hanze…
“So It Goes” - Black Sherif, Fireboy DML
“Boy O Boy” - Tems
“To All The Lover” - Ayra Starr
“Si Mimi” - Jux
“Obimo” - Adekunle Gold
“Olulufe” - Oxlade ft. Sarkodie
“Worst behaviour” - kwn ft. Kehlani
“TURiSTA” - Bad Bunny
“Love Is A Stillness” - Sam Smith
“’Jay Jay’” - Ruger
“PUSH 2 START (REMIX)” - Tyla, Sean Paul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!