TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Mujyanama Claude uzwi nka TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibyutsa amarangamutima y’abatekereza ko agiye ubutazagaruka akaba atumye itsinda rigiye gusenyuka.

Kuva mu minsi ishize umwuka wagiye uba mubi mu itsinda rya Dream Boys, abakurikiranira hafi iby’umuziki bagahamya ko iri tsinda riri mu marembera.

Uyu mwuka wazamutse ubwo TMC yari amaze kumurika igitabo cy’ubushakashatsi yari yarakoze arangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Iki gihe mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yifuza gukomeza amasomo ye ariko byaba byiza akiga hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’aya magambo abantu banyuranye batangiye kubona ko abagize Dream Boys badahuje intego ndetse bitizwa umurindi nuko nyuma buri wese muri iri tsinda yatangiye kwikorana umuziki ku giti cye.

Platini yahinduye izina yitwa P uyu akaba yarasohoye indirimbo zinyuranye wenyine atari kumwe na TMC mu gihe n’undi nawe hari izo yakoze wenyine.

Muri iyi minsi Platini ari kugaragara wenyine mu kazi ka Tour du Rwanda aho ari gukorana na CANAL+ benshi bari batangiye kwibaza igihatse ibi byose.

Kugeza ubu TMC yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba hari n’amakuru ahamya ko uyu muhanzi atazagaruka mu Rwanda ukundi ahubwo agiye gushaka uko yakomerezayo amasomo ye.

Icyakora ubwo yahagurukaga i Kanombe TMC yagiranye ikiganiro kigufi na IGIHE ashimangira ko agiye muri Amerika ariko atagiye burundu.

Uyu muhanzi yagize ati” Ngiye muri Amerika muri gahunda zanjye, mugenzi wanjye Platini arabizi yewe ntanikibazo na kimwe gihari.”

Yakomeje agira ati” Gahunda zanjye nizirangira nzagaruka kandi si cyera, wenda bizanafata icyumweru kimwe.”

Gusa nubwo TMC avuga ko atagiye guhera muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga benshi siko babifata bitewe nuko umwuka wari uhagaze mu itsinda.

Dream Boys ni itsinda ry’umuziki rigizwe n’abasore babiri aribo Mujyanama Claude uzwi nka TMC ndetse na Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini.

Aba basore bamaze imyaka irenga icumi bakorana umuziki bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye cyane ko bafite album zirenga esheshatu zose zamaze gusohoka ndetse bamurikiye abakunzi babo.

Ibitekerezo bya benshi birahamya ko TMC agiye ubutazagaruka

View this post on Instagram

Nicyo bivuzee!!!KGl back soon👌✌

A post shared by TMC (@tmcdreamboyz) on

Platini ari kwikorana wenyine muri Tour du Rwanda
TMC yerekeje muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza