TMC yashyize hanze indirimbo ye “Ntega amatwi”, ahakana isenyuka rya Dream Boys

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ntega amatwi” yasohotse mu gihe hakomeje amakuru aganisha iri tsinda mu gusenyuka bitewe n’ibikorwa byabo.

“Ntega amatwi” ibaye iya gatatu TMC yumvikanyemo mugenzi we baririmbana muri Dream Boys Atari kumwe.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe amagambo ari menshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika, benshi muri bo bahamya ko itsinda rya Dream Boys riri mu marembera kubera ko buri wese muri ryo yatangiye kwikorana ukwe.

Platini nawe muri iyi minsi yamaze guca undi muvuno cyane ko yamaze gutangira kujya yikorana indirimbo wenyine.

Uyu afitanye indirimbo “Motema” na Nel Ngabo, abakunzi b’umuziki biteguye indirimbo nshya “Fata amano” ya Platini na Safi Madiba.

Usibye iyi ndirimbo ariko kandi Platini aherutse kugaragara muri Tanzania ari muri studio na Rayvanny urugendo TMC yavuze ko atigeze amenya.

Icyakora nubwo yagaragaye ari kumwe na Rayvanny amakuru agera ku IGIHE avuga ko nta ndirimbo aba bombi bakoranye cyane ko Platini yakoze iye wenyine.

TMC yavuze ko atazi icyihishe inyuma y’amakuru avuga ko Dream Boys igiye gusenyuka, ati "Dream Boys ni ikintu kinini si ukuba turirimbana gusa, itsinda ntaho rizajya.”

“Usibye iyi ndirimbo, nubwo zaba icumi zanjye cyangwa za Platini ntabwo bivuga ko itsinda ryaba ryasenyutse, aho ndi cyangwa ari twese tuba twambaye isura ya Dream Boys. Uhinyuza ko turi kumwe ngaho naduhe akazi arebe ko atubura.”

TMC yavuze ko baramutse bahamya ko bahari nyamara barasenyutse ari impano itari nziza baba bahaye abafana babo babagiriye icyizere bagatuma Dream Boys ibaho.

Iyi ndirimbo nshya ya TMC mu buryo bw’amashusho yakozwe na Ma Riva mu gihe amajwi yayo yakozwe akanatunganywa na Fazzo.

Reba indirimbo "Ntega amatwi" ya TMC

TMC yashyize hanze indirimbo ye “Ntega amatwi”, ahakana isenyuka rya Dream Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza