TMC yageze muri Amerika asubira kwiga Masters yari arangije mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC mu itsinda rya Dream Boys umaze igihe agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko byabaye ngombwa ko asubira kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yari arangije mu Rwanda.

Ibi TMC usigaye atuye mu mujyi wa Columbia, yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.

TMC yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka arangije Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu (Masters) mu byo gucunga no kugenzura imishinga.

Uyu muhanzi wageze muri Amerika yifuza kwiga ‘Doctorat’ yasanze bitoroshye, ahitamo gusubira mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Yatangaje ko ubu ari kwiga Data Sciences muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Ati”Naje mfite gahunda yo gukomereza aho naringeze, icyakora ngeze inaha nabonye ukuri gutandukanye n’ibyo natekerezaga. Naje gufata icyemezo cyo gukora indi Masters.”

N’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kukiga nabyo ntibyamworoheye kuko byamusabye kubanza gukora umwiherero w’amezi atanu yihugura iby’ingenzi mu byo agiye kwiga.

Nyuma yo kuva muri uyu mwiherero, TMC yahise atangira kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, amasomo ateganya kurangiza mu mwaka utaha wa 2021.

Uyu muhanzi abajijwe niba narangiza kwiga azahita agaruka mu Rwanda cyangwa azaguma muri Amerika akishakira imibereho, yagize ati” Erega imibereho ahantu hose irahari, ariko igihe haboneka amahirwe umuntu ahitamo ibyiza kuruta ibindi.”

Kujya kwiga kwe ryari iherezo rya Dream Boys?

Ku kijyanye no kuba kugenda kwe byaba byarasenye Dream Boys, TMC yagize ati” Kuri njye siko nabifataga, ariko buriya igihe kijyana n’ibyacyo. Ibihe birahinduka abantu barahinduka. Hari byinshi bigenda bihinduka ariko kiriya gihe siko njye nabifataga.”

Uyu muhanzi abajijwe niba ubu adasanga Dream Boys yarasenyutse, yavuze ko usibye kuririmba gusa, hari ibikorwa bihuza iri tsinda kandi bigikora ku buryo atavuga ko ryasenyutse.

Kugeza ubu Platini yafashe shene ya Youtube y’itsinda rya Dream Boys arayiyitirira, TMC avuga kuri iki gikorwa cyakozwe na mugenzi we, yagize ati” Kuri njyewe nibaza ko ikintu cyagirira mugenzi wanjye akamaro ntacyo cyantwara. Kuba rero yarayikoresheje mu gihe njye hari ibindi mpugiyeho nta kibazo.”

Abajijwe niba iki cyemezo Platini yaragifashe baganiriye, TMC yavuze ko hari ibyo atifuza kujyamo, ati”Hari ibyo nemera, hari ibyo nizera. Igihe cyose bimufitiye akamaro, umuntu twabanye imyaka irenga 11 njye nta kibazo rwose.”

Ku kijyanye no kugaruka mu muziki, TMC yavuze ko we icyo ahanze amaso kuri ubu ari amasomo ye.

Ati”Buriya umuntu yiha intego, nari naratekereje ko mu myaka ibiri naba ndangije kwiga. Nkurikije uko gahunda zimeze mbona biri no kwihuta ku buryo mu mezi n’atandatu ari imbere bishobora kuba bigiye ku ruhande. Muhumure ibihangano byanjye muzabibona kandi vuba.”

Nubwo ateganya kongera gukora umuziki, TMC yahishuye ko we na Platini bataraganira ibyo kongera gukorana nka Dream Boys, icyakora ngo uko imyaka izagenda ishira bazabiganiraho harebwe igikwiye.

Uyu muhanzi yashimye umuvuduko n’imikorere ya Platini bahoze baririmbana muri Dream Boys, ati “Ari gukora neza cyane, ibihangano byiza kandi byinshi. Ni ukuri namubwira nti nakomereze aho.”

Mu ndirimbo za Platini, TMC avuga ko yakunze cyane iyitwa Veronika, ati” Ni indirimbo nziza, yari ifite ubutumwa ariko inakoze neza.”

Ku kijyanye n’umukobwa bivugwa ko yaba yarasanze muri Amerika, TMC yagize ati”Kuba ndi umuhungu birashoboka ko nagira umukobwa hano nkuko no mu Rwanda byashobokaga. Icyakora ngusubije ndi mu gihe cyo gusenga ngo Imana impuze n’uwo yangeneye."

TMC yarangije amasomo y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ugushyingo 2019. Yavuye mu Rwanda muri Gashyantare 2020.

Ikiganiro na TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys usigaye wibera muri Amerika

TMC yavuye mu Rwanda arangije kwiga Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
TMC yishimira uburyo Platini yasize mu Rwanda ari gukora umuziki we
Uyu muhanzi avuga ko abona amasomo ye ari kugenda neza ku buryo mu gihe gito azaba ayasoje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .