Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2025, cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye basanzwe bakorana bya hafi na ‘Gen-Z Comedy’.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abaraperi barimo abagomba gutarama mu ‘Icyumba cya Rap’ igitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2024 ari bo baganirije urubyiruko rwacyitabiriye.
Nyuma yo gususurutswa n’abanyarwenya batandukanye, bakaganirizwa n’abaraperi barimo Fireman, B Threy na Jay C, abakunzi ba Gen-Z Comedy bumvaga ko byarangiye batunguwe no kubona hahamagawe TMC ku rubyiniro.
Uyu muhanzi wubakiye izina muri Dream Boys ariko ubu usa n’uwashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwitabirije Gen-Z Comedy ku buzima abayemo ndetse n’inama ku bifuza kubaho ubuzima bw’ubwamamare.
Uretse TMC watunguranye muri iki gitaramo, abacyitabiriye batunguwe no kubona umuhanzi Yampano nawe yigabye ku rubyiniro mu gususurutsa abakunzi b’umuziki we bari bakoraniye muri Gen-Z Comedy.
Uyu muhanzi utari waramamajwe yatunguranye ahamagarwa ku rubyiniro, aririmbira abakunzi b’umuziki we zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zinarimo ‘Ngo’ aherutse gukorana na Papa Cyangwe ndetse iri mu nshya zigezweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!