00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TMC na Yampano batunguranye muri Gen-Z Comedy (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 January 2025 saa 11:52
Yasuwe :

TMC na Yampano batunguranye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu gihe Diplomate wagombaga kwitabira ari kumwe na B Threy, Direman na Jay C, atabashije kuhagera.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2025, cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye basanzwe bakorana bya hafi na ‘Gen-Z Comedy’.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abaraperi barimo abagomba gutarama mu ‘Icyumba cya Rap’ igitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2024 ari bo baganirije urubyiruko rwacyitabiriye.

Nyuma yo gususurutswa n’abanyarwenya batandukanye, bakaganirizwa n’abaraperi barimo Fireman, B Threy na Jay C, abakunzi ba Gen-Z Comedy bumvaga ko byarangiye batunguwe no kubona hahamagawe TMC ku rubyiniro.

Uyu muhanzi wubakiye izina muri Dream Boys ariko ubu usa n’uwashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwitabirije Gen-Z Comedy ku buzima abayemo ndetse n’inama ku bifuza kubaho ubuzima bw’ubwamamare.

Uretse TMC watunguranye muri iki gitaramo, abacyitabiriye batunguwe no kubona umuhanzi Yampano nawe yigabye ku rubyiniro mu gususurutsa abakunzi b’umuziki we bari bakoraniye muri Gen-Z Comedy.

Uyu muhanzi utari waramamajwe yatunguranye ahamagarwa ku rubyiniro, aririmbira abakunzi b’umuziki we zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zinarimo ‘Ngo’ aherutse gukorana na Papa Cyangwe ndetse iri mu nshya zigezweho.

Icyumba kiberamo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye
Nyambo ntakunze gucikwa n'iki gitaramo
Muri Gen-Z Comedy ibyishimo biba ari byose
Hari igihe ibitwenge biba byinshi bigatanga amarira, nibyo byari bimubayeho
Peace Jolis ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
B Threy uretse kuganiriza urubyiruko yanafashe umwanya wo kurususurutsa
Fireman ni umwe mu baraperi bitabiriye Gen-Z Comedy
Ubwo Fireman yari amaze kuganiriza urubyiruko agahita atangira kuruvumbya ku muziki we abasaba kwitabira igitaramo 'Icyumba cya Rap'
Jay C yijeje urubyiruko kuzaruha umuziki udasanzwe mu 'Icyumba cya Rap' giteganyijwe kubera muri Camp Kigali
Yampano yatunguranye ataramira abakunzi b'umuziki we bitabiriye Gen-Z Comedy
TMC umaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko
TMC yaboneyeho umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .