Tiwa Savage yahishuye ko yigeze gushaka kwiyahura inshuro ebyiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tiwatope Savage wamamaye mu muziki nka Tiwa Savage, yahishuye ko hari igihe yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri kubera irondaruhu yakorerwaga.

Uyu mugore w’imyaka 40, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Black Box, aho yavuze ko ubwo yigaga i Londres mu Bwongereza yagiye ahura n’ibibazo byinshi azizwa ko ari umwirabura.

Ati “Nimukiye mu Bwongereza na Mama wanjye ubwo nari mfite imyaka 10. Baransekaga bakavuga n’ibindi bintu bibi, bakanyita umukobwa w’Umunyafurika, bakinubira indyo naryaga n’ibindi byinshi. Byari biteye ubwoba. Byari bibi cyane ku buryo nagerageje kwiyahura kabiri. Byanteraga ihungabana rikomeye.”

Arongera ati “Narannyuzuwe cyane. Hari igihe bamfashe bacurika umutwe wanjye mu musarane mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita. Rimwe nagombaga kugira umupolisi undinda kuko nyuma y’ishuri byasaga ko nihutira kujya muri bus. Hari igihe nifuje kwitukuza kubera ibyo nakorerwaga ntotezwa ndetse nkabona ko nanzwe. Kari agatsiko k’abakobwa, byari bibi cyane. Byabayeho mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine.”

Iki kibazo cya Tiwa Savage, gihuye cyane n’ibyabaye ku Munyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino, akaba Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) nawe mu 2019 yahishuye uko yannyuzuwe n’abakobwa bagenzi be bashakaga kumushyiramo imyumvire y’uko kwirabura ari bibi.

Icyo gihe, uyu mukobwa wize amashuri abanza mu Bwongereza, abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu munsi yireba akishimira uruhu rwe rwirabura kandi aterwa ishema narwo mu bandi.

Ati “Ndeba uruhu rwanjye uyu munsi nkishima, nti uri gukura, urirabura uranabengerana; nkasubiza amaso inyuma nkishima cyane. Ntabwo nakwizera ukuntu rimwe mu buzima bwanjye abantu bannyuzuye kubera uru ruhu rwanjye rwiza rwirabura. Ibitekerezo byabo byari bitangiye kunjya mu mutwe bivuga ngo kwirabura si byiza.”

Yavuze ko yishimira uburyo ubu amateka yahindutse ndetse iyo atekereje icyo gihe yibaza icyo bashakaga kuvuga kuko kwirabura no kubyishimira ari byiza kurushaho. Agakomeza abwira abakobwa ati “Bakobwa banjye bato birabura muri kunnyuzurwa kubera uruhu rwanyu, munyizere ntimutume abantu babashuka. Ntibababeshye. Reba mu ndorerwamo.”

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘All Over’, ‘Get it now’ yakoranye na Omarion, ‘Bad’ yahuriyemo na Wizkid, ‘Girl ‘O’’ yakoranye na Patoranking n’izindi.

Aherutse gushyira hanze album ye ya Gatatu yise ‘Celia’. Iriho indirimbo zirimo ‘Koroba’ aheruka gushyira hanze. Iriho kandi indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye nka Sam Smith, Naira Marley, Stefflon Don, Dice Ailes, Davido na Hamzaa.

Tiwa Savage uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika no ku Isi, yavuze ko hari igihe yashatse kwiyahura
Tiwa Savage ari mu bahanzikazi bayoboye mu muziki wo muri Nigeria no muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .