Aba basore bamenyekanye mu ndirimbo bise “Tshwala Bam” yabiciye ku isi yose, ndetse iyi ndirimbo baje kuyisubiranamo na Burna Boy.
Kuri ubu aba biteganyijwe ko bazaririmba mu gitaramo cyiswe “Rwanda Auto Fest” izabamo kumurika imodoka na moto. Ibi birori bizaririmbamo aba bahanzi bizabera muri Parking ya CHIC bizakurikirwa n’igitaramo kizabera muri Kigali Universe aho kwinjira bizaba ari 10 000 Frw ku baguze amatike mbere ndetse na 15 000 Frw ku bazayagurira ku muryango.
Mwerekande Fred Cesar ukuriye The 16 Art iri gutegura iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko batekereje kugitegura mu rwego rwo gushimisha abantu bakunda ibirori birimo imodoka, yagize “Ni ibirori byo kumurika imodoka, twabiteguye dushaka gushimisha abazikunda. Twahisemo gutumira TitoM na Yuppe kuko ari abahanzi bagezweho.’’
Uretse aba bahanzi, abazitabira bazacurangirwa na Dj Toxxyk, DJ Pyfo, Kevin Klein,Tyga, Kalex na DJ Joe The Drummer.
Yuppe na TitoM bamenyekanye mu ntangiro z’uyu mwaka kubera indirimbo yabo “Tshwala Bam” bahuriyemo na S.N.E (Sinenhlanhla Sibanyoni) na EeQue ndetse mu minsi ishize, yahawe igihembo cya ‘Best Viral Challenge’ muri Metro FM Music Awards.
Aba basore baheruka kubwira City Press ko bishimiye ko igihe bamaze bakora umuziki ubu batangiye kurya ku mbuto zabo mu buryo bufatika. Titom yagize ati “Ndishimye, ndetse ubu nizera ko buri kimwe gishoboka. Ubuzima bwahinduka mu isegonda.”
Yuppe we yavuze ko bamaze igihe kinini bari inyuma y’amarido ariko ubu bakaba barabashije kugaragara isi yose ikabamenya.
Aba basore bagize uruhare mu ikorwa ry’izindi ndirimbo zirimo masango, Imnandi Lento, Thesha, Umona na Cina.
Yuppe & TitoM bamaze igihe mu bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye. Ibiheruka babikoreye mu bihugu birimo Ghana, Namibia na Nigeria. Bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama.
Reba Tswala Bam, indirimbo yatumye Yuppe na Titom baba ibirangirire
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!