Ni umushinga uyu musore yatangaje umwaka ushizije akiva muri gereza avuga ko kimwe mu bimuraje ishinga harimo gutangiza ishuri ryigisha kubyina abakiri bato bifuza kwagura impano yabo.
Ni ishuri yari yavuze ko rizajya ritangirwamo amasomo yo kubyina n’inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Uyu musore yatangarije IGIHE ko uyu mushinga akiri kuwutunganya neza ndetse agikeneye inkunga n’aho yakorera.
Yagize ati “Ikibazo gihari ni inyubako twakoreramo, kandi buriya uba ugomba gushaka inyubako iri ahantu horoheye buri wese kuhagera, navuze igitekerezo cyanjye ariko ubu ndi kucyubaka, ku buryo kizaba ari igikorwa cy’igihe kirekire ntabwo nshaka guhubuka ngo ejo rizahite rifunga.”
Titi Brown avuga ko ubu anezezwa n’uburyo bagenzi be bahuriye mu mwuga wo kubyina imbyino zigezweho, basigaye bafatwa dore ko basigaye bifashishwa mu bitaramo bitandukanye kandi bakishyurwa neza.
Ibi ni byo byatumye yifuza gutangiza iri shuri mu rwego kugira itafari ashyira kuri uyu mwuga wo kubyina wamugize icyamamare mu Rwanda ndetse ukaba unamutunze.
Titi Brown yahishuye ko hari umushinga ari gukoraho wa filime atifuje gutangaza amazina izajya kuri Netflix ndetse akaba ari we wayoboye imbyino zigaragara mu mashusho yayo.
Kurikira ikiganiro kirambuye na Titi Brown
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!