00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba yasobanuye iby’amafoto amugaragaza nk’uwaciwe intege na manyinya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 06:23
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bahererekanya amafoto y’umuhanzi Theo Bosebabireba, umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arimo guhondobera ameze nk’uwasinze.

Ni amafoto agaragaza Theo Bosebabireba yicaye ahantu hameze nko mu iduka ricururizwamo inzoga aho yari ameze nk’umuntu wasinziriye nyuma yo gucibwa intege na ka manyinya.

Ayo mafoto yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse yaje no gukurikizwa amashusho yahererekanyijwe n’abazikoresha, aho Bosebabireba yari ameze nk’ubwira abamuzomereye ko baruhijwe n’ubusa.

Nyuma yo kubona aya mafoto IGIHE yagerageje kuvugisha uyu muhanzi, ava imuzi aho byaturutse.

Bosebabireba yavuze ko aya mafoto ari ayo mu minsi ishize, ndetse ari we yafashwe icyakora ahamya ko atigeze amenya ifatwa ryayo.

Aha yavuze ko yayafotowe ubwo yari yugamye mu iduka riri mu gasentere k’ahazwi nk’i Batsinda mu Karere ka Gasabo.

Ati “Nari mvuye mu masengesho i Ndera ngomba kujya guhura n’abakozi b’Imana i Batsinda, ntari nagerayo nibwo imvura yamfashe biba ngombwa ko nugama ahantu ku gasantere. Mu gihe nari nugamye agatotsi kaje kuntwara bankiniraho imikino mwabonye. Abahazi bambwiye ko uriya mugabo wanyifotorezagaho ari we nyiri iduka nari nugamyeho.”

Bosebabireba avuga ko ibyamubayeho ari ubugome bukabije kuko uwamufashe ariya mafoto iyo abishobora yari no kumuhohotera.

Theo Bosebabireba avuga ko kugeza ubu atariyumvisha ubugome abamukoze biriya bari bafite ndetse n’aho babukuye, gusa ahamya ko nubwo byamubabaje atari byo bigeragezo bikomeye ahuye na byo mu buzima.

Yikomye abamuciriye urubanza

Bosebabireba yavuze ko bibabaje kuba abantu baramuciriye imanza batabanje kumenya intandaro y’ayo mafoto ndetse niba uwayamufashe yarabikoze yasinze.

Ati “Biriya byanyeretse ko na Leta igifite akazi kenshi ko kugira ngo abantu bareke urwango rutari ngombwa, ubundi se bwo naba narasinze bakamfotora (uretse ko atari nabyo) uwayashyize hanze we byamumariye iki?”

Uyu muhanzi avuga ko bikekwa ko ariya mafoto yafashwe n’umucuruzi wo mu iduka yari yugamyemo nyuma yo kubona ko Bosebabireba yasinziriye.

Theo Bosebabireba yavuze ko yagiye kugama birangira agatotsi kamutwaye akinirwaho imikino irimo no kumufotoranya n'inzoga ngo bamugaragze nk'uwasinze
Theo Bosebabireba avuga ko uyu mugabo ashobora kuba ariwe nyiri iduka yari yugamyemo akaba ari nawe wamwifotorejeho ashaka kumusebya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .