00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba yahishuye uko yacunagurijwe muri Uganda azira ko ari Umunyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 January 2022 saa 01:47
Yasuwe :

Nyuma yo gutaha mu Rwanda umwaka ushize avuye muri Uganda aho yari amaze imyaka itatu yimukiye muri Uganda, Theo Bosebabireba yahishuye ubuzima yabayemo muri iki gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda ndetse n’uburyo cyatumye azinukwa burundu amahanga.

Ibi Theo Bosebabireba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE mu minsi ishize ubwo yakomozaga ku kuntu umwaka wa 2021 wamugendekeye n’uko yiteguye uwa 2022.

Aha uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi yagarukaga ku kuntu yishimiye uburyo mu mwaka wa 2021 yagize amahirwe yo gutaha mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu aba mu mahanga.

Theo Bosebabireba akomoza ku kuntu yagiye ahohoterwa kuko ari Umunyarwanda, yahishuye uburyo yirukanywe mu materaniro agahambirizwa no mu gace yari yabereyemo.

Ati “Njye nzi ko hari igihe nigeze kwirukanwa mu iteraniro nzira ko ndi Umunyarwanda. Hari mu birometero byinshi uvuye i Kampala ahantu binagoye ko wagenda umunsi umwe.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo iteraniro rya ku manywa ryari rirangiye, bamusabye ko yaza kuririmba mu rya ni mugoroba ariko umusirikare ukomeye arahaza aramubwira ati “Theo ndagukunda ariko aho kugira ngo uze kugira ibibazo va hano.”

Uyu muhanzi uretse gusezererwa ahabereye iryo torero yanasabwe kutarara aho yari ari.

Hari n’ibindi bintu Theo Bosebabireba avuga ko byagiye bimubaho bikamubabaza yakwibuka ko abikorewe nk’umunyamahanga bikamubabaza.

Ati “Hari igihe habaye imyigaragambyo, njya gushungera ngo ndebe. Ngiye kubona mbona abasirikare bari gusimbuka bankubita ndembo, banantegeka kuyora ibyo bari barunze mu muhanda.”

Ikindi uyu muhanzi yavuze, ni uburyo yajyaga akora ibitaramo abatamwishimiye bagatera amabuye aho cyabereye mu rwego rwo kujujubya abakunzi b’umuziki we.

Ati “Hari ibitaramo byajyaga biba ugasanga abatishimiye ko mbikora nk’Umunyarwanda bateye amabuye mu bafana kugira ngo babanjujubye. Njye rero kenshi nakundaga guhita mbibona.”

Nyuma yo kugera mu rwamubyaye, Theo Bosebabireba yahishuye ko yishimiye kongera gutaha iwabo.

Ati “Ahantu hose nagiye njya nta haruta iwanyu, icyo bita gakondo ni nziza cyane rwose.”

Nubwo byari ibintu bigoye, Theo Bosebabireba avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije mu 2021 ari uko yabashije gutaha mu rwamubyaye nyuma y’imyaka itatu yari amaze ataba mu gihugu cye cy’amavuko.

Theo Bosebabireba yahishuye uko yacunagurijwe muri Uganda azira ko ari Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .