00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Theo Bosebabireba yakomoje ku buzima bw’umugore we utegereje guhabwa impyiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 March 2025 saa 06:34
Yasuwe :

Theo Bosebabireba yavuze ko umugore we umaze igihe kinini arembye bikomeye, yabonye umuha impyiko nubwo bagitegereje gahunda y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo babashe kuyimuha.

Ibi Theo Bosebabireba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe uko ubuzima bw’umugore we umaze igihe arwaye buhagaze.

Kuva mu Ugushyingo 2024, umugore wa Theo Bosebabireba yarembejwe n’indwara y’impyiko yafashe ize zose zikangirika.

Akomoza ku buzima bw’umugore we, Theo Bosebabireba yagize ati “Aracyarwaye, aracyajya kwivuza kenshi nubundi nk’ibisanzwe. Icyo kwishimira ni uko yabonye uzamuha impyiko ubu dutegereje ko ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025 ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizaduha gahunda tukamenya igihe bazayimuhera.”

Umugore wa Theo Bosebabireba mu gihe atarahabwa impyiko, yivuza byibuza gatatu mu cyumweru aho inshuro imwe agiye gukoresha ‘Dialyse’ bimusaba kwishyura ibihumbi 100Frw.

Theo Bosebabireba ahamya ko byari kuba ari ibintu bigoye ndetse atari kuba yarishoboje iyo atagira abantu bamubaye hafi bakamuha ubushobozi butuma uyu munsi akibasha kuvuza umugore we.

Uyu muhanzi ahamya ko nyuma y’uko abantu bamenye ko umugore we arwaye bagerageje kumuba hafi ndetse bamufasha kubona ubushobozi bwatumye umugore we yivuza nta munsi n’umwe asibye.

Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bose Babireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi nyinshi.

Umugore wa Theo Bosebabireba ategereje guhabwa impyiko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .