Kugeza ubu uyu musore afite indirimbo 21, buri imwe yagiye yumvwa inshuro zirenze miliyari kuri Spotify, ndetse bimugira umuhanzi wa mbere wanditse aya mateka mu muziki.
“Lost In The Fire” niyo ndirimbo ye iheruka guca aka gahigo ndetse iba indirimbo ya kabiri ahuriyemo na Gesaffelstein, ibashije kubigeraho.
Uretse ibyo uyu muhanzi aheruka gushyirwa mu byiciro byinshi by’abahataniye ibihembo bya Billboard Music Awards[BBMAs].
Ahatanye muri ‘Top Billboard Global 200 Artist’, ‘Top Billboard Global (Excl. U.S.) Artist’, ‘Top R&B Artist’ na ‘Top R&B Male Artist’. Ibi bihembo bizatangwa ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!