Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Variety, aho uyu muhanzi yasobanuye uko yafunguye umunwa ngo aririmbe, ariko ijwi rye rikanga gusohoka burundu ubwo yari mu gitaramo cyabereye kuri SoFi Stadium i Los Angeles muri Nzeri 2022.
Yavuze ko ijwi rye ryari ‘intwaro ye y’ibanga’, ariko akaza kuribura mu buryo butunguranye, ndetse bikamutera kwibaza byinshi ku buzima bwe.
Ati “Namenye ko nkeneye gufata igihe, nkicara, nkamenya icyabaye, ngasubiza ibintu ku murongo, nkiga ibintu bishya, kandi nkongera nkahera ku ntangiriro. Nari naragize ihungabana ryo mu mutwe, kandi ni byo iyi album yanjye nshya ivugaho cyane.”
Uwo muhanzi w’imyaka 34, ukomoka muri Canada, yavuze ko ijwi rye ritari ryarigeze ribura mbere, n’ubwo yakunze kuririmba afite umuriro cyangwa arwaye cyane biturutse ku bibazo bitandukanye.
Ati “Nigeze kuririmba ubwo nari ndi mu bihe bikomeye, nk’igihe natandukanaga n’uwari umukunzi wanjye cyangwa napfushije umuntu w’ingenzi mu muryango. Nkabura ijwi. Ariko icyo gihe, nashoboye kurwana nabyo nkabirenga.”
Yavuze igihe yabuze ijwi bikamutera ihungabana ibintu byari bitandukanye n’ibindi bihe. Avuga ko icyo gihe, yasobanuriye abamukurikiranaga mu gitaramo ibyarimo bibaho, asaba imbabazi, anasubiza amafaranga, kandi asezeranya abari bitabiriye indi tariki yo gusubukura iki gitaramo.
Ati “Nagombaga kujya imbere yabo ngo babone ko ntashobora kubaha ibyishimo bikwiriye muri icyo gitaramo.”
Yavuze ko nyuma ubwo yasubiragamo amashusho y’icyo gihe, yasanze abari aho batarigeze bamufata nabi, ariko mu mutwe we yumvaga ibintu mu buryo butandukanye.
Nyuma yo gusanga ijwi rye nta kibazo gikomeye rifite, abaganga bamubwiye ko byose byaturukaga ku kibazo cy’ihungabana ryo mu mutwe. Agaragaza ko ibi byamuhaye imbaraga zo gukora album nshya yise “Hurry Up Tomorrow” izasohoka ku wa 26 Mutarama 2025, ndetse na filime iyishamikiyeho izasohoka ku wa 16 Gicurasi.
Iyi filime igaragaramo The Weeknd, Jenna Ortega na Barry Keoghan. Ivuga ku ngorane zijyanye no kumenyekana cyane ndetse harimo n’ibikorwa bihuye n’ibyamubayeho kuri SoFi Stadium.
Yanavuze ko iyi album ishobora kuba iya nyuma agiye gukora akoresha izina The Weeknd kuko atekereza kuzajya akoresha izina rye bwite. Ati “Hari igice cyanjye nshaka guhagarika. Kubaho ngaragara nka The Weeknd … ntabwo byahagarara kugeza igihe ubihagaritse.”
Gusa avuga ko guhindura iri zina rye mu muziki bitavuze ko azaba awuhagaritse. The Weeknd azaba ahinduye izina aje yiyongera ku bandi barimo Kanye West wiyise Ye ariko rikanga gufata, Childish Gambino uheruka kuvuga ko agiye kujya akoresha izina rye risanzwe rya Donald Glover n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!