00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Voice Africa: Airtel yemereye miliyoni 35Frw abanyempano barindwi bazahagararira u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Airtel yiyemeje gushyigikira abanyempano bazaturuka mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Africa’, ikaba yageneye miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda buri wese.

Ibi byatangajwe na John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda ubwo yari mu kiganiro ku iterambere ry’umuziki cyabereye kuri Twitter mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2022.

Ubwo yari abajijwe uburyo Airtel Rwanda yiteguye gushyigikira abanyempano bazaturuka mu Rwanda bitabiriye The Voice Africa, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwateguwe burimo no kubagenera amafaranga y’impamba kuri barindwi bazitabira iri rushanwa.

Yagize ati “Twateguye ko abantu bazahagararira u Rwanda uko ari barindwi buri wese azagenerwa igihembo cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”

John Magara yavuze kandi ko bari gutegura gukorana n’ibinyamakuru bitandukanye mu gushishikariza abantu gutora abazaba bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa kuko nka Airtel Rwanda bifuza ko abo bazohereza bazitwara neza.

Ku wa 10 Ugushyingo 2022 nibwo Airtel nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa rya ‘The Voice Africa’, yongereye iminsi 10 ku bifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa rizahuza abanyempano bavuye hirya no hino mu bihugu bikoreramo iyi sosiyete y’itumanaho muri Afurika.

Mu banyempano bose baziyandikisha byitezwe ko hazatoranywamo barindwi muri buri gihugu ari nabo bazahatana ku rwego rwa Afurika uzatsinda akazegukana ibihumbi 100$ ni ukuvuga asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’uko abiyandikisha bongezwa iminsi, byari kurangira ku wa 10 Ugushyingo 2022 icyakora byaje kwimurwa bishyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2022 bigakorerwa ku rubuga rw’irushanwa.

Uwifuza kwiyandikisha muri iri rushanwa yifata amashusho y’umunota umwe ya MP4 agaragaza impano ye mu kuririmba nyuma akajya ku rubuga rw’irushanwa agatanga amashusho yifashe ndetse akuzuza ibisabwa.

Tariki 19 Ukwakira 2022 nibwo Airtel yatangiye uru rugendo rw’amateka igirana amasezerano na The Voice isanzwe ikora amarushanwa y’abanyempano mu kuririmba mu bihugu birenga 180 ku Isi batangiza ‘The Voice Africa’.

Muri Werurwe 2023 nibwo iri rushanwa rizaca ku mashene ya televiziyo yo mu bihugu 14 bya Afurika Airtel ikoreramo.

Aba banyempano bazaba bahatanira kugera kuri ’final’ izasiga hamenyakanye uzegukana ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika ndetse n’amasezerano amufasha gukora umuziki.

Si ubwa mbere iki kigo cy’itumanaho gikoze ku mishinga nk’iyi izamura impano z’Abanyafurika. Imwe mu mishinga iki kigo cy’itumanaho cyakoze harimo Airtel Rising Stars, the Zain Africa Challenge na MTV Africa Music Awards (MAMAs).

Airtel yemereye miliyoni 35Frw abanyempano barindwi bazahagararira u Rwanda muri The Voice Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .