The Trainer yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yasohokeye kuri Eagle View Lodge iherereye ku musozi wa Rebero, aho na Isimbi yagaragaje ko yaraye.
Ni amashusho yasamiwe hejuru n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bahamya ko aba baba bararanye.
Amashusho yabo bombi yagaragaza ko baharaye kuko hariyo ayo mu ijoro bari mu byumba ndetse n’ayo mu gitondo.
Ibi byatumye hari abatangira guhuza aya mashusho no kuba bararanye bishimira urukundo rwabo.
The Trainer yabwiye IGIHE ko nta rukundi rwihariye ruri hagati ye na Isimbi, icyabaye ni uko bisanze ahantu hamwe bahasohokeye.
Ati “Nta rukundo ndimo na Isimbi. Twasohokeye hariya turi itsinda ry’inshuti.”
The Trainer yamamaye nk’umwe mu bafasha abantu muri siporo no mu mideli abinyujije muri Rich Men Look, Isimbi yavuzweho kurarana na we, azwi ku mbuga nkoranyambaga guhera mu 2019 ubwo yitabiraga Miss Rwanda.
Nyuma yakomeje kumenyekana bitewe n’amafoto n’amashusho yagiye asangiza abamukurikira atavugwaho rumwe.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!