The Next Pop Star: Akari ku mutima wa Hirwa Honorine watekerezaga umuziki mu mutwe hakazamo ruswa y’igitsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Harabura iminsi mike ngo hamenyekane uzegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni 50 Frw muri The Next Popular Star, izasozwa ku wa 14 Werurwe 2021 ndetse imyiteguro ikomeje kuba myinshi ku bahanzi batandatu bari guhatana.

Umwe mu bari guhatanira iki gihembo ni Irakoze Hirwa Honorine wambaye nimero 46. Uyu mukobwa afite imyaka 23 y’amavuko. Yiga amategeko muri ULK, avuka mu bana bane ni uwa kabiri.

Ahanganye na bagenzi be barimo Cyiza Jackson [03], Kibatega Jasmine [No 08], Yannick Gashiramanga [No 07] usanzwe ari umuraperi ukoresha amazina ya Drap-T, Ish Kevin [No 19] na Gisa cy’Inganzo [No 02].

Mu kiganiro Hirwa Honorine yagiranye na IGIHE, yavuze bimwe ku buzima bwe bitandukanye ndetse n’uko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto ariko ntabikore kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Kuririmba byaje guhera kera. Nararirimbaga. Byaturutse ku kuba narakuriye mu rusengero mfite imyaka itandatu cyangwa irindwi inshuti zanjye zakundaga kunshishishikariza kuririmba.”

Akomeza avuga ko yagiye yandika indirimbo zitandukanye kuva yatangira kwiyumvamo impano yo kuririmba ariko ntazishyire hanze.

Ati “Mfite indirimbo nyinshi nanditse ziba ziri mu ikayi ariko nta n’imwe ndashyira hanze, ningira amahirwe yo kwegukana igihembo cya The Next Pop Star nzazisohora kandi zizaba ari nziza ndabyizeye.”

Uyu mukobwa ariko na none yavuze ko yagiye acibwa intege rimwe na rimwe na ruswa y’igitsina ivugwa cyane mu muziki ikunze kwaka abakobwa.

Ati “Nakuze nkunda abahanzi barimo Miss Jojo, Miss Shannel n’abandi ariko icyo kintu cy’abandi bahanzi b’abakobwa batazamukaga kubera ruswa y’igitsina nabyo ukabyumva, mu buryo bumwe cyangwa ubundi bikugiraho ingaruka ukagira ubwoba bwo kuwinjiramo.”

Kimwe mu bintu biri ku mutima wa Hirwa Honorine mu gihe yaba yegukanye umwanya wa mbere, agahabwa miliyoni 50 Frw muri The Next Pop Star yakomeza umuziki ariko mu mafaranga make yahabwa agakuramo ayo gufashisha abakobwa b’abangavu batewe inda bandagaye kubera ubukene.

Ati “Hari abakobwa baba baratewe inda bakiri bato nta bushobozi bafite njye nabafasha. Hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa. Ntabwo ari uko gusa no mu mitekerereze biba byaramugizeho ingaruka.”

Avuga ko hari abo agenda aganiriza gake gake iyo bishobotse. Uyu mukobwa yemeza ko iki gikorwa kimuri ku mutima ku buryo niyo atakwegukana iri rushanwa hari igihe azagikora byanga bikunze mu gihe yaba yabonye ubushobozi.

Uyu mukobwa mu muziki we akora injyana yiganjemo Soul Music na Pop Music.

Abantu bashobora gutora uyu mukobwa binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo TNP ugasiga akanya ugakurikizaho nimero ye ukohereza ku 1510 cyangwa ugasura urubuga rwa IGIHE ukaba naho wamuha ijwi ryawe.

Amatora yo kuri kuri IGIHE, SMS n’izindi mbuga nkoranyambaga muri iri rushanwa afite 30% naho 70% asigaye yo azatangwa n’akanama nkemurampaka karimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Biteganyijwe ko ku wa 14 Werurwe aribwo hazaba umuhango wo gutanga igihembo nyamukuru no gutangaza abahanzi babiri bahize abandi muri batandatu bari guhatana. Ni umuhango uzanyuzwa kuri Televiziyo ya KC2.

Aba batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma hari ishimwe bose bazagenerwa. Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azegukana ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri we azafashwa na sosiyete ya SM1 MUSIC GROUP/ SONY MUSIC GROUP kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

Ushaka gukora wakanda hano: https://igihe.com/serivisi/special-pages/the-next-popstar-2020/

Reba igice kirimo amashusho agaragaza uko abahanzi bari guhatana muri iri rushanwa bari kwitwara mu cyiciro kibanziriza icya nyuma:

Hirwa Honorine ni umwe mu bari gushakishwamo uzegukana igihembo nyamukuru cya The Next Pop Star
Uyu mukobwa yakuze akunda umuziki ariko akagira ikibazo cya ruswa y'igitsina yumvaga yakwa abahanzikazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .