The Mane yavuze kuri Queen Cha na Calvin Mbanda batashyizwe mu bahataniye Isango na Muzika Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa The Mane bwagaragaje ko mu kugena ibyiciro by’abahanzi bahatanira ibihembo bya Isango na Muzika Awards, habayeho kwibeshya kuko hari aho batabonyemo abahanzi babo kandi bari bujuje ibisabwa.

Gahunzire Arstide ureberera inyungu abahanzi bo muri The Mane, yavuze ko radiyo Isango Star n’itsinda ry’abanyamakuru batekereje iki gikorwa ari abo gushimirwa kuko ari ikintu kitari gisanzwe kandi gitera imbaraga abahanzi.

Uyu musore yavuze ko hagiye habamo kwibeshya icyakora ahamya ko yizeye ko mu myaka izaza bazagenda babikosora.

Gahunzire yabwiye IGIHE ko aha mbere bibeshye ari mu cyiciro cy’abahanzikazi bitwaye neza mu mwaka wa 2020, habayeho kwirengagiza Queen Cha.

Yagize ati ”Havuyemo Marina, mu bo bahatanye nta n’umwe wakoze indirimbo yamenyekanye nka Do me cyangwa Ikanisa nk’izo Queen Cha yaririmbyemo.”

Usibye iki cyiciro, Gahunzire yavuze ko ahandi habayemo kwibeshya ari mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka. Uyu musore yavuze ko indirimbo ‘Closer’ ya Uncle Austin na Meddy itakabaye ihatana kuko yasohotse mu Ukuboza 2020.

Gahunzire ahamya ko umwanya iyi ndirimbo yafashe wabangamiye indirimbo nka ’Ikanisa’ yahuriyemo abahanzi bo muri The Mane na ’Do me’ Marina yakoranye na Queen Cha.

Yongeyeho ko abateguye ibi bihembo batakabaye barirengagije Calvin Mbanda, mu cyiciro cy’umuhanzi mushya kuko ari mu bagaragaje impano idasanzwe itari ikwiye kwirengagizwa.

Aha ahamya ko harimo bamwe bari guhatana batakabaye bafatwa nk’abahanzi bashya kuko bamaze igihe mu muziki n’ubwo yirinze kugira uwo atunga agatoki ku buryo bweruye.

Amatora y’abahanzi bahatana muri ibi bihembo ari kubera kuri IGIHE yatangiye ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, byitezwe ko azarangira ku wa 24 Ukuboza 2020.

Tariki 25 Ukuboza 2020 nibwo hazatangazwa abatsinze mu itora ryo kuri internet, hasigare amajwi azatangwa n’Akanama Nkemurampaka. Ibihembo nyir’izina bizatangwa tariki 27 Ukuboza 2020.

Wanyura hano ugatora umuhanzi ushyigikiye

Abahatana muri buri cyiciro

BEST MALE ARTIST

- Bruce Melody

- Davis D

- Meddy

- Platini

BEST FEMALE ARTIST

- Alyn Sano

- Butera Knowless

- Clarisse Karasira

- Marina

NEW ARTIST

- King Kivumbi

- Kevin Kade

- Nel Ngabo

- Juno Kizigenza

BEST SONG OF THE YEAR

- Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan

- Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody

- Saa moya by Bruce Melodie

- Igare by Mico the best

BEST AUDIO PRODUCER

- Bob Pro

- Ishimwe Clement

- Element Eleeh

- Madebeats

BEST VIDEO PRODUCER

- Bernard Bagenzi

- Cedric Dric

- Eazy cuts

- Meddy saleh

BEST GOSPEL ARTIST

- Christus Regnat Choir

- James & Daniella

- Aline Gahongayire

- Israel Mbonyi

BEST ACTOR

- Gratien Niyitegeka

- Ramadhan Benimana (Bamenya)

- Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)

- Emmanuel Ndayizeye (Nick)

BEST ACTRESS

- Beatha Mukakamanzi (Maman Nick)

- Jeannette Bahavu

- Djalla Mukayizeri (KetchUp)

- Antoinette Uwamahoro (Speransiya)

Ikiganiro na Gahunzire Arstide ureberera inyungu abahanzi bo muri The Mane

Gahunzire Arstide ureberera inyungu abahanzi bo muri The Mane avuga ko hari aho bibagiwe abahanzi babo
Gahunzire avuga ko Calvin Mbanda atakabuze mu cyiciro cy'abahanzi bashya
Ku bwa The Mane, Queen Cha yagahataniye igihembo cy'umuhanzikazi wakoze cyane mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .