00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Mane Music yasinyishije umuhanzi mushya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Inzu ifasha abahanzi ya "The Mane Music" yasinyishije umusore ukizamuka mu muziki w’u Rwanda witwa Yuhi Mic.

Yuhi Mic ubusanzwe witwa Forongo Francis yarangije amashuri mu ishuri rya Agahozo Shalom mu Karere ka Rwamagana.

Usibye kuba yamaze gusinya muri The Mane Music, yari asanzwe afite indirimbo yakoze mu minsi ishize yise ‘Shani’.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Yuhi yatangiye kuganira na Bad Rama nyiri The Mane Music amusaba ko bakorana.

Kimwe n’abandi bahanzi bakunze gusaba ko bahabwa amahirwe yo gukorana na The Mane Music, ubuyobozi bwafashemo batatu buri wese akora indirimbo mu buryo bw’amajwi bityo birangira Yuhi Mic ariwe utoranyijwe.

Safi Eric uyobora The Mane Music, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Twamaze kumuha amasezerano, mu minsi mike turasohora indirimbo ye nshya kuko twamaze kuyikora.”

Yuhi Mic yinjiye muri The Mane Music asangamo Marina nyuma y’uko iyi sosiyete itandukanye n’abahanzi bayibarizwagamo nka Safi Madiba, Queen Cha na Calvin Mbanda.

Indirimbo uyu muhanzi yaherukaga gusohora mu minsi ishize

Yuhi Mic yinjiye muri The Mane Music
Mu minsi mike harasohoka indirimbo nshya y'uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .