Ni icyemezo uyu muhanzi yemeje ko kitazagira icyo gihindura ku bikorwa bya Symphony Band asanzwe abarizwamo kuko nta cyahindutse, ahubwo icyabaye ari uko yifuje kwinjira mu muziki ku giti cye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, The Major yavuze ko icyemezo cyo kwinjira mu muziki ku giti cye yagifashe nyuma yo gusanga akwiye kujya atambutsa ubutumwa bwe mu bihangano bye gusa.
Ati “Nk’umuhanzi mba numva ubutumwa bwanjye igihe kigeze ngo ntangire kubutambutsa uko mbyumva nkanjye niyo mpamvu natangiye umuziki ku giti cyanjye cyane ko nsanzwe ndirimba.”
Uyu musore yavuze ko nubwo yinjiye mu muziki azakomeza gukorana na bagenzi be mu itsinda rya Symphony nta na kimwe cyangiritse.
Ati “Nzakomeza gukorana na bagenzi banjye nk’uko byari bisanzwe, nta mpinduka na nke zizigera zibaho. Igihindutse ni uko ngiye gusohora indirimbo zanjye gusa ariko no mu z’itsinda muzanyumvamo cyane.”
Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass na Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo.
Aba hafi ya bose iyo muganira bakubwira ko batangiye bacuranga banaririmba mu nsengero nyuma bakaza guhindura ubuzima bwabo bwose umuziki ubwo bajyaga kubyiga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!