00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Bright Five Singers yakoze indirimbo ku isengesho rya Dawe uri mu Ijuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Itsinda The Bright Five Singers ryasohoye amashusho y’indirimbo bise ‘Twigishe gusenga’ ikubiyemo ubutumwa buboneka mu Ivanjili ya Matayo (Matayo 6: 5-13) aho Yezu yigishije intumwa ze isengesho rya Dawe uri mu Ijuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Kamanzi Prosper uhagarariye Bright Five Singers yavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo ‘Twigishe gusenga’ bahishiye ibyiza byinshi abafana harimo indirimbo nshya batangiye gukoraho ziri muri studio n’ibitaramo mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza kugenza make.

Ati “Abakunzi bacu batwitege tubahishiye byinshi turi gutegura ndetse turateganya gushyira hanze album mu minsi iri imbere.”

Yavuze ko ubu we na bagenzi be bane babana mu itsinda batangiye gutegura Album ya kabiri izaba iriho indirimbo zitandukanye izashyirwa ku mugaragaro umwaka utaha.

The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n’ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo no kugorora amajwi.

Aba baririmbyi kandi bakora ibikorwa by’urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa n’Imana.

Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

Iyi ndirimbo nshya ‘Twigishe gusenga’ yahimbwe na Oreste Niyonzima, itunganywa mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro n’aho amashusho atunganywa na Alviz Organ.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka ’Dusingize Imana’ yakunzwe cyane n’abatari bake, ’Roho ngwino utumurikire’ yagiye hanze muri Kamena 2020, ‘Ndi Umukristu’, ‘Ngirira imbabazi’, ‘Abana warazwe’ n’izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube. Riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza.

The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n’abasore bafite intego yo gufasha abakirisitu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

The Bright Five Singers batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian. Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .