The Bright 5 Singers yateguye igitaramo cyo gushimira Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaririmbyi batanu rizwi nka The Bright 5 Singers, ribarizwa muri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Saint Michel mu Mujyi wa Kigali, ryateguye igitaramo cyo gushimira Imana ibyo imaze kubakorera.

Iki gitaramo ryacyise “Thanks Giving Concert” giteganyijwe ku wa 10 Ugushyingo 2019, cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabakoreye. Kizabera muri Serena Hotel.

Iri tsinda ryatumiye Salus Music Band n’umukobwa ukomoka mu Burundi witwa Nicole Irakoze, ufite ubuhanga bwihariye mu kuririmba uri no mu bagize Choeur International Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) iri mu za mbere muri Kiriziya Gatolika mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe na 10 000 Frw mu y’icyubahiro.

Iraguha Alain Marius uhagarariye The Bright 5 Singers yabwiye IGIHE ko bateguye iki gitaramo kuko hari byinshi bari kwishimira.

Ati “Ni igitaramo cyo gushima Imana twishimira imyaka ine tumaze. Dufite album twasohoye mu 2017 yitwa ‘Musabe muzahabwa’, twabashije kwagura umuryango w’abakunzi bacu, twagiye dukora ibikorwa by’urukundo twaririmbye ahantu hatandukanye, hari igitaramo twitabiriye cyitwa One song aho buri dini riba rihagarariwe n’abaririmbyi batandukanye baribarizwamo.’’

Yavuze ko bari kwitegura gushyira hanze album nshya bataratangaza igihe bazayimurikira, ubu ndetse bakaba bamaze gukora indirimbo enye zizaba ziri mu ziyigize.

The Bright 5 Singers ni itsinda ryatangijwe n’abanyamuziki batanu; Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper, Niyonkuru Fabrice na Mugabe Jean Jacques Bertrand.

Bamwe muri bo bagiye hanze basimbuzwa abandi, kuri ubu rigizwe n’abantu batandatu barimo Kamanzi Prosper, Karangwa Kwizera Fabrice, Niyonkuru
Fabrice, Mugwaneza Jean Marie Vianney, Nizeyimana Nyituriki Denys na Iraguha
Alain Marius.

Ryaherukaga gukora igitaramo ubwo ryamurikaga album ya mbere mu mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2017; abacyitabiriye muri Kigali Serena Hotel bagaragazaga ibyishimo byazamuwe n’umuziki uramya Imana.

Ibyicaro ahabereye igitaramo byuzuye rugikubita kuko saa kumi n’ebyiri ab’inkwakuzi bari bahageze biteguye gushyigikira The Bright 5 Singers. Aba baririmbyi bakoze mu nganzo bahereye ku ndirimbo zitandukanye zikubiye kuri album yabo ya mbere bamurika.

Aba baririmbyi n’abacuranzi b’ubuhanga baririmbye indirimbo zabo zirimo iyitwa "Musabe Muzahabwa", "Uhoraho", "Sangwa Mariya", "Dusingize Imana" n’izindi.

Iki gitaramo cyakurikiwe n’abapadiri muri Kiliziya Gatolika cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyacyubahiro mu nzego za leta nk’uwari Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc, wanaririmbanye n’abagize Chorale Le Bon Berger.

Indirimbo zimwe zabaga zifite umwihariko wo kuririmbwa hakoreshejwe amajwi gusa, izindi zikavangwamo n’ibicurangisho; piano yihariye izwi nka ’Classic Piece’. Ni igitaramo cyanyuze abumva indimi zitandukanye.

Buri munyamuziki mu bagize The Bright 5 Singers yanyuze imbere y’abitabiriye aririmba mu buryo bwihariye ndetse n’abahanzikazi bari babagaragiye berekana ubuhanga mu kugorora amajwi ubudahagarara igihe kinini.

Abahanzi bagize The Bright 5 Singers hashize imyaka ine bihurije hamwe, gusa byari igitekerezo cya kera, dore ko bane muri bo bize muri Petit Seminaire zitandukanye. Nyuma y’amashuri yisumbuye, baje guhurira mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (NUR), baririmbana muri Chorale Le Bon Berger.

Mu gihe cy’imyaka ine aba basore bamaze bashyize hanze album imwe iriho indirimbo bahimbye n’izisanzwe basubiyemo.

The Bright 5 Singers yanaririmbye mu Misa yo gusezeranya Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, mu bukwe bwabaye ku wa 6 Nyakanga 2019.

The Bright 5 Singers bafite igitaramo tariki ya 10 Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .