Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu mu zigize album nshya The Ben yitegura gusohora igiye hanze nyuma ya Ni forever na Plenty.
The Ben yabwiye IGIHE ati “ Ni indirimbo mpitiyemo abakunzi banjye kuba biyumvira, ntabwo mpita nyikorera amashusho ngo ibe yajya kuri youtube nubwo yamaze gushyirwa ku mbuga zose zicuruza imiziki.”
Iyi ndirimbo ariko igiye hanze mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo cye cyo kumurika album ye ya gatatu giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2024.
Album nshya ya The Ben amaze imyaka myinshi ayikoraho cyane ko yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2021.
Nta makuru menshi The Ben aratangaza ku ndirimbo zigize iyi album izaba ikurikira iyo yise ‘Amahirwe ya nyuma’ yasohotse mu 2009 akayimurikira muri Petit stade na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya The Ben
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!