Amashusho The Ben yasangije abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi ari kumwe na Chriss Eazy ndetse na Kevin Kade muri studio ya Bob Pro bari kumwe na Element Eleeeh watangiye umushinga w’iyi ndirimbo.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zitegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki hano mu Rwanda cyane ko imaze igihe ivugisha abatari bake na mbere y’uko The Ben ayinjiramo.
Itangira gukorwa, Chriss Eazy na Kevin Kade babanje guteguza abakunzi b’umuziki ko bari mu mushinga wo gukora album bahuriyeho, ndetse kuri ubu bahamya ko bafite n’igitekerezo cyo gukorana igitaramo.
Iyi ndirimbo itegerejwe izaba igiye hanze nyuma y’uko The Ben asohoye album ye yise ‘The Plenty love’, naho Kevin Kade we bakaba bari baherutse no guhurira mu ndirimbo ‘Sikosa’.
Ku rundi ruhande, Chriss Eazy izaba ibaye indirimbo ya mbere ahuriyemo na The Ben.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!