00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yishimiwe mu gitaramo yakoreye muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 May 2025 saa 01:30
Yasuwe :

The Ben yakoreye igitaramo cyishimiwe na benshi muri Uganda, kiri mu byo ari gukora mu rwego rwo kumenyekanisha album aheruka gushyira hanze yise “Plenty Love”.

Ni igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Kampala Serena Hotel, ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Yagihuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Ray G wanavuye ku rubyiniro ahawe akayabo, Rema Namakula baririmbanye indirimbo bakoranye bise “This is Love”.

Abandi bagaragayemo barimo Irene Ntale, Warafiki Music, Omarioo waturutse muri Tanzania na DJ Spinny wavanzemo imiziki.

Ni igitaramo The Ben yahuriyemo n’abahanzi Element EléeeH na Symphony Band bo mu Rwanda.

Cyayobowe na MC Mariachi mu gihe hari n’abanyarwenya barimo Maulana & Reign na Dr Hilary Okello.

Iki gitaramo The Ben yakoze kiri mu ruhererekane rw'ibyo ari gukora byo kumenyanisha album ye yise 'Plenty Love' aheruka gushyira hanze
The Ben na Rema Namakula baririmbanye indirimbo bahuriyemo
Ray G yaririmbye muri iki gitaramo ndetse umwe mu bari bitabiriye amuhundagazagaho amafaranga
Ababishoboye batahanye ifoto
Abakobwa bagize itsinda rya The Warafiki Music Girls bafatanye ifoto na The Ben
Ahabereye igitaramo hari ifoto ya The Ben ababishaka bifotorezagaho
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshi
Igitaramo The Ben yakoreye muri Uganda ni kimwe mu bitazibagirana mu mitima y'abakunzi be
Inkumi z'i Kampala zari zakoranyeho
Rita Arinaitwe ugezweho ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Sheilah Gashumba uri mu banyamakuru bakomeye muri Uganda ni umwe mu bari bitabiriye
Titus Brian Ahumuza wamenyekanye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda, cyane cyane mu mideli nka Abryanz, ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .