The Ben yari amaze igihe ateguza abantu indirimbo ye nshya yise “Plenty”. Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.
Mbere y’uko amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze ariko, uyu muhanzi yabanje gusogongeza abakunzi be amajwi yayo. Mu majwi yagiye hanze y’iyi ndirimbo mu buryo butunguranye hari imbuga zimwe yumvikana atari The Ben uririmbamo.
Iyi ndirimbo yamaze kujya ku mbuga nka Spotify na Audiomack.
Ubwo uyu muhanzi yashyiraga iyi ndirimbo kuri izi mbuga, mu buryo butunguranye ku rubuga rwa Audiomack, hagiyeho indirimbo yaririmbwemo na Niyo Bosco. Ntabwo haramenyekana impamvu byagenze gutyo gusa hari amakuru avuga ko habayeho kwibeshya.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz. Yanditswe na Niyo Bosco na The Ben.
Umva indirimbo “Plenty’’ ya The Ben yaririmbwe na Niyo Bosco https://audiomack.com/theben250/song/plenty
Umva indirimbo yaririmbwemo na The Ben
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!